AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

U Rwanda rwafunguye umwe mu mipaka 3 yarwo na Uganda

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko guhera tariki ya 31 Mutarama 2022, umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda uzongera gufungurwa nyuma y’imyaka igera kuri itatu ufunze.

Muri 2019 ni bwo Leta y’u Rwanda yatangaje ko ifunze uyu mupaka cyo kimwe n’indi ibiri iruhuza na Uganda irimo uwa Cyanika n’uwa Kagitumba, ishinja Leta ya Uganda gufasha imitwe igamije kuruhungabanyiriza umutekano ndetse no guhohotera abaturage barwo.

Icyo gihe u Rwanda rwagiriye abaturage barwo inama yo kwirinda gukorera ingendo mu gihugu cya Uganda, mu rwego rwo kwirinda guhura n’ibibazo byo gushimutwa, gutotezwa no gufungwa mu buryo butemewe n’amategeko barimo bahura na byo.

Nyuma y’imyaka hafi itatu umupaka wa Gatuna ufunze, Guverinoma yemeje ko wafunguwe mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Mutarama.

Iri tangazo riragira riti: “Guverinoma y’u Rwanda irifuza gutangaza ko Umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda uzafungurwa guhera ku itariki ya 31 Mutarama 2022.”

U Rwanda rwatangaje ko rufunguye uyu mupaka nyuma y’iminsi igera kuri itanu Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka akanaba umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba agiriye uruzinduko i Kigali akagirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda.

Ibi biganiro ’byiza kandi bitanga icyizere’ nk’uko ibiro by’Umukuru w’Igihugu byabitangaje, byibanze ku mubano w’u Rwanda na Uganda umaze imyaka ine warangiritse.

Guverinoma yavuze ko nyuma y’uruzinduko rwa Gen Muhoozi yasanze hari “umugambi wo gukemura ibibazo byagaragajwe n’u Rwanda, ndetse n’ubushake bwa Guverinoma ya Uganda mu gushaka umuti w’ibibazo bitarakemuka.”

Yakomeje ivuga ko yafashe icyemezo cyo gufungura uyu mupaka, mu rwego rwo kwihutisha ibikorwa byo gukemura ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi.

Iti: “Guverinoma y’u Rwanda ishyigikiye ibiri gukorwa mu gukemura ibibazo bigihari hagati y’u Rwanda na Uganda, kandi yizeye ko itangazo ry’uyu munsi rizagira uruhare mu kwihutisha izahuka ry’umubano hagati y’ibihugu byombi.”

Bijyanye n’uko ibihugu byombi byugarijwe n’icyorezo cya COVID-19, Guverinoma yavuze ko inzego z’ubuzima mu bihugu byombi zizakomeza gukorera hamwe mu gushyiraho ingamba zorohereza urujya n’uruza rw’abantu hashingiye ku bihe bya Covid-19.

U Rwanda rwafunguye umupaka wa Gatuna mu gihe ifungwa ryawo ryagize ingaruka zikomeye ku bucuruzi bwarwo na Uganda.

Nka Uganda ivuga ko kuva uyu mupaka wafungwa muri 2019 yahombye arenga miliyoni 200 z’amadorali ya Amerika kubera ko ibicuruzwa byayo bitashoboraga kwinjira ku isoko ry’u Rwanda.

Uyu mupaka wafunguwe mu gihe kuva muri 2019 hari haragiye habaho ibiganiro bitandukanye byo gufasha u Rwanda na Uganda kuzahura umubano wabyo, ku buhuza bwa ba Perezida João Lourenço wa Angola na Félix Antoine Tshisekedi wa Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru byaherukaga ni ibyo muri Gashyantare 2020 byabereye mu nama ya Gatuna yitabiriwe n’abarimo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Yoweri Museveni wa Uganda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger