AmakuruAmakuru ashushye

U Rwanda ruza ku isonga mu kugira internet ihendutse muri Afurika

Rwanda ruza ku mwanya wa mbere muri Afurika gifite Internet ihendutse kurusha ibindi muri Afurika nkuko bitangaragazwa muri raporo ya WeeTracker.

Iyo raporo ivuga ko mu Rwanda nibura Gigabyte (GB) imwe igura 0.56 by’amadolari, nyuma y’u Rwanda, hakurikiraho Soudan y’Epfo, aho GB imwe igura 0.68 by’amadolari naho muri RDC ikagura amadolari 0.88.

Raporo ya WeeTracker igaragaza ko Zimbabwe nicyo gihugu usanga igiciro cya Internet gihenze muri Afurika aho bisaba kwishyura amadolari 75 ku kwezi. Muri Uganda, internet irahenze kuko GB imwe igura amadolari atatu ku miyoboro ya MTN na Airtel.

Equatorial Guinea ho Gigabyte (GB) imwe igura amadolari 66, Saint Helena GB igura amadolari 55 naho muri  Djibouti Gigabyte igura amadolari 38.

Imibare igaragaza ko u Buhinde butuwe na miliyari 1.339 abakenera internet bakubye kabiri abayikenera muri Afurika bose ubateranyije.                                                                                            Agace ka Punjabi, niko gafite ibiciro bya internet bihendutse ku Isi, aho GB imwe igura amadolari 0.26.

Kuba mu Rwanda igiciro cya internet kiri hasi, nta gushidikanya ko ari byo bitanga umusaruro w’udushya mu ikoranabuhanga dukomeje guhangwa.

Ikigo gikwirakwiza 4G mu Rwanda, KT Rwanda Network (KTRN) gitangaza ko umwaka wa 2017 warangiye 95 % by’igihugu bigezemo internet ya 4G, Iyi internet ya 4G yashyizwe ku biro by’imirenge, ibigo nderabuzima, amabanki, ahari imidugudu y’icyitegererezo, ahatuwe cyane no mu duce tw’ubucuruzi.

Imibare y’Urwego Ngenzuramikorere, RURA, igaragaza ko kugeza mu Ukuboza umwaka ushize abanyarwanda bangana na 6,149,425 ari bo bakoreshaga internet
Twitter
WhatsApp
FbMessenger