AmakuruAmakuru ashushyeUbukungu

U Rwanda rushobora kwinjira mu mubare w’ibihugu bicukurwamo Peteroli

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, peteroli na gaz (RMB) kiratangaza ko uyu mwaka wa 2019 uzarangira kimenye niba peteroli iri mu Rwanda ihagije ku buryo ishobora gutangira gucukurwa.

Amakuru atangwa n’ubuyobozi bw’iki kigo avuga ko mu Kiyaga cya Kivu no mu duce dukikije Pariki y’Igihugu ya Nyungwe hamaze kuboneka peteroli,  igisigaye akaba ari ukumenya ingano yayo.

Umuyobozi wa RMB, Francis Gatare, avuga ko uyu mwaka  uzarangira bamaze kumenya imiterere n’ingano bya peteroli ihari.

“Dukomeje gushakisha uduce twaba turimo peteroli mu Rwanda dushobora kwiyongera ku Kiyaga cya Kivu n’uduce dukikije Nyungwe, kuko ho ubushakashatsi bwatangiye mu myaka ine ishize bwamaze kugaragara ko ihari.”

“Nitumara kumenya ingano ya peteroli dufite ubwo hazaba hakurikiyeho igerageza ryo gucukura kugira ngo turebe ko twayigeraho hagamijwe kureba ko mu minsi iri imbere twatangira ubucukuzi bwa peteroli nyirizina.”

Mu mwaka wa 2016, ni bwo u Rwanda rwasohoye itegeko rigenga ubushakashatsi kuri peteroli n’imicukurire yayo mu Rwanda hagamijwe guteganya igenzura ry’imirimo ijyana na peteroli igihe bazaba batangiye kuyicukura.

U Rwanda rukomeje gushakisha ahari Peteroli, mu gihe ubushakashatsi bugaragaza ko muri aka karere ihari ndetse kuri ubu muri Uganda bo bamaze kuyivumbura bidasubirwaho.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger