AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

U Rwanda na DRC bigiye gukingira Ebola ku bacuruzi bambukiranya imipaka

Igihugu cy’u Rwanda na Repubulika iharanira  Demokarasi ya Congo biri gutegura gukingira indwara ya Ebola abantu benshi bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Kuva muri Nyakanga  iyi ndwara yagera mu mujyi wa Goma,, ubuhahirane n’urujya n’uruza hagati y’imijyi ya Gisenyi mu Rwanda na Goma muri Congo rwagabanyijwe n’abategetsi bigaragara.

Kuva Ebola yakwaduka muri DR Congo mu mwaka ushize kugeza ubu imaze guhitana abantu barenga 1900.

Muri Congo bamaze iminsi bakingira gusa abantu bakekwaho gukoranaho n’abanduye Ebola hagamijwe kwirinda ko ikwirakwira. Urukingo ruracyabona bacye kuko narwo rudahagije.

Umuntu wa mbere basanganye Ebola muri Kivu y’epfo mu cyumweru gishize yari aherutse mu rugendo mu mujyi wa Beni, ibirometero byinshi uvuye aha iwabo, nubwo bwose aho yaciye henshi bagenzura iki cyorezo.

Dr. Jean Jacques Muyembe, umuyobozi w’ibikorwa byo kurwanya Ebola muri DR Congo, yatangaje ejo kuwa mbere ko hari umugambi wo gukingira abantu 64,000 bambuka bajya mu Rwanda.

Yemeza kandi ko u Rwanda rwatumije inkingo zigera ku 100,000 mu mugambi nk’uyu nk’uko umunyamakuru wa BBC muri Congo abivuga.

Ntabwo amatariki y’igihe izi nkingo zizabonekera n’igihe zizatangirwa aramenyekana.

Urukingo rwa Ebola, ruri mu igerageza, rushyigikiwe n’abahanga mu buzima batandukanye harimo n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, OMS.

Uru rukingo rukorwa n’uruganda Johnson and Johnson, rutandukanye n’urundi rukorwa na kompanyi ya Merck rutangwa inshuro imwe rwakoreshwaga muri Congo mu mwaka ushize.

Bamwe mu bakora muri ibi bikorwa byo kurwanya Ebola muri DR Congo babwiye BBC ko hari impungenge ku rukingo rwa Johnson and Johnson rutangwa inshuro ebyiri mu minsi 50 kugira ngo rukore.

Ibi ngo bishobora kuba imbogamizi mu burasirazuba bwa DR Congo aho abantu bagenda cyane kandi amakuru y’impuha yihuta.

Dr Muyembe avuga ko nyuma yo gukingira abacuruzi bambukiranya umupaka, urukingo ruzagezwa no mu turere twavuzwemo indwara ya Ebola abadutuye bagakingirwa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger