AmakuruAmakuru ashushyeUbukungu

U Rwanda na Brazil byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu by’ubwikorezi bwo mu kirere

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 14 Kanama 2019, Guverinoma y’u Rwanda n’iya Brazil byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu by’ubwikorezi bwo mu Kirere bwifashisha indege.

Aya masezerano yasinywe n’ibihugu byombi, yitezweho kongera umubare w’abakerarugendo n’ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Amb Gatete Claver n’Ambasaderi wa Brazil mu Rwanda, ufite icyicaro muri Kenya, Fernando Estellita Lins de Salvo Coimbra nibo byashyize umukono kuri aya masezerano yasinyiwe i Kigali.

Minisitiri Gatete yavuze ko Brazil yateye imbere mu bikorwa bitandukanye birimo n’ingendo zo mu kirere bwifashishwa indege.

Yasobanuye ko uyu munsi indege z’u Rwanda zigenda mu byerekezo 29 hirya no hino ku Isi, ayo masezerano akazafasha mu kugera ku ntego rwihaye yo kwagura ibyerekezo bikagera no muri Amerika y’Epfo, cyane cyane muri Brazil.

Ati “Ibyo biradufasha kugira ngo hajyeho urujya n’uruza rw’abantu, cyane cyane abakerarugendo baza muri iki gihugu cyacu n’abanyarwanda bajya muri Brazil kugira ngo turebye ibyo dushobora gufatanya.”

Amb Gatete yasobanuye ko aya masezerano yashyizweho umukono ejo kuwa 14 Kanama impande zombi zayemeranyijwe mu 2017 mu nama yigaga ku by’ubwikorezi bw’indege yabereye muri Siri Lanka.

Ati “Mu byo adufasha ni uguteza imbere ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi no kureba n’ibindi bikorwa twafatanya, cyane cyane nk’uko mubizi dushaka guteza imbere ubwikorezi bwo mu kirere, [Brazil] bari mu ba mbere bakora indege dukoresha yaba izitwara imizigo cyangwa abantu.”

Amb. Gatete yavuze ko aya atari amasezerano ya mbere impande zombi zisinyanye kuko hari n’ayo mu buhinzi byasinyanye, nka kimwe mu bihugu cyateye imbere mu buhinzi bwa kawa n’ibindi.

Yasobanuye ko ayo masezerano atareba ingendo gusa ahubwo anareba ku buryo bwo gusana izangiritse, guhugura abapiloti, abenjeniyeri, abatekinisiye n’abandi bakora muri serivisi z’ubwikorezi bw’indege.

Amb Fernando Estellita Lins de Salvo Coimbra yavuze ko amasezerano ibihugu byombi byasinyanye n’ayayabanjirije ari ikimenyetso cy’umuhate bifite mu gusigasira umubano bifitanye.

Ati “Twishimiye ko binyuze muri aya masezerano tugiye kureba aho twakorana. Twishimiye ibyo Minisitiri [Amb Gatete] yavuze byo kureba uko RwandAir yatangira gukorera ingendo muri bimwe mu bibuga by’indege bya Brazil.”

Amb Fernando yasobanuye ko Brazil ari igihugu kitaratera imbere ku rwego ruhanitse ariko hari ubunararibonye gifite mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere cyasangiza ibindi.

Yanavuze ko impande zombi zizareba uko ubufatanye bwakwaguka bukagera no mu rwego rw’imikino, cyane ko Brazil ifatwa nka kimwe mu bihugu byateye intambwe mu mikino itandukanye.

Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Manzi Makolo yavuze ko ‘Nyuma y’aya masezerano hagiye gutekerezwa uko mu gihe cya vuba RwandAir yatangira kwerekeza muri Brazil’.

Brazil umwaka ushize yagize abagenzi bagera kuri miliyoni 117, bakoreye ingendo ku bibuga by’indege bisaga 100 birimo 44 bitwara abajya n’abava mu mahanga naho ibigwaho indege z’abantu ku giti cyabo zisaga 3500. Ifite indege za gisivile zisaga 450 na 7500 z’abantu ku giti cyabo.

Raporo y’Ihuriro Nyafurika ry’Ibigo by’Indege (AFRAA) y’umwaka wa 2018, igaragaza ko abantu bakoze ingendo na RwandAir biyongereyeho abarenga 50% hagati ya 2013 na 2017, wavuye ku bihumbi 408 bagera ku bihumbi 885.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Amb Gatete Claver n’Ambasaderi wa Brazil mu Rwanda
Aya masezerano yitezweho kongera umubare w’abakerarugendo n’ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi.

@Igihe

Twitter
WhatsApp
FbMessenger