AmakuruIkoranabuhanga

U Bushinwa bwakoze amateka yananiye Abanyamerika mu byerekeye ibyogajuru

Igihugu cy’u Bushinwa cyatangaje ko cyamaze kugeza icyogajuru cyacyo ku gice cy’ukwezi cya kure hatitegeye ku isi, bigira iki gihugu icya mbere gishoboye kugeza iki cyogajuru muri kiriya gice nta nkomyi.

Itangazamakuru rya leta y’u Bushinwa ryavuze ko iki cyogajuru cyiswe”  Chang’e-4” cyasesekaye ku kwezi 10:26 z’i Beijing kimanukira mu gace kazwi nka Aitken basin gaherereye muri Pole y’amajyepfo.

Iki cyogajuru cyari cyikoreye ibikoresho bizafasha mu gusesengura uduce tutigeze tuvumburwa n’abahanga mu byerekeye isanzure n’ibyogajuru.

Ku bwa leta y’u Bushinwa, ngo kugeza iki cyogajuru muri kariya gace ni intambwe ikomeye yatewe n’ibiro bya kiriya gihugu bishinzwe ibyerekeye kuvumbura ibitarabonwe biri mu isanzure.

Iki cyogajuru kikimara kugera ku kwezi, cyahise gifata amafoto yaho kiyohereza ku isi, amafoto yahise akwirakwizwa ku isi n’itangazamakuru rya leta y’u Bushinwa.

Iki gice cy’ukwezi Abashinwa babashije kugeraho ni igice kiri kure cyane uvuye ku isi, kikaba kandi ari igice umuntu adashobora kurebeshaho amaso mu gihe ahagaze ku isi kuko kitayitegeye. Gitandukanye n’cyitegeye isi Abanyamerika bashoboye kugezaho ibyogajuru byabo.

Ibihugu birimo Amerika byagerageje kohereza ibyogajuru byabyo muri kiriya gice, gusa nta cyabashije gusohoza ubutumwa kuko byashwanyukiraga mu nzira kubera ibibazo by’itumanaho.

Uretse kuba Abashinwa besheje aka gahigo, iki gihugu gifite na gahunda yo kurenga ku kwezi kikohereza ibyogajuru byacyo ku nyenyeri; agahigo kazatuma u Bushinwa buyobora isi bidasubirwaho mu byerekeye ibyogajuru.

Icyogajuru cya Chang’e-4 cyamurikiwe mu kigo cy’u Bushinwa gikora ibyogajuru kizwi nka “Xichang Satellite Launch Centre”, ku wa 07 Ukuboza 2018. Cyageze mu kirere cy’ukwezi ku wa 12 Ukuboza.

Amwe mu mafoto yafashwe n’icyogajuru Chang’e-4.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger