AmakuruAmakuru ashushye

U Budage bwageneye u Rwanda inkunga ya laboratwari ngendanwa ifite ubushobozi bwo gupima Coronavirus abantu 600 ku munsi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), cyashyikirijwe laboratwari ngendanwa igizwe nimashini zipima Corona virus murwego rwo kongera ubushobozi bwo guhangana nicyo cyorezo

Imwe mumashini u Rwanda rwakiriye yifashishwa mugupima Corona virus

Laboratwari yatanzwe ku nkunga y’u Budage, yakiriwe kuri uyu wa Kane tariki 14 Gicurasi 2020 n’Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr Nsanzimana Sabin, akaba yayishyikirijwe n’Umunyamabanga Mukuru wungirije wa EAC, Christophe Bazivamo,  na Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, Thomas Kurz.

RBC itangazako u Rwanda rufite ubushobozi bwo gupima Corona virus buhagije doreko umuyobozi wa rbc yanatangaje ko imashini zisanzwe zifashishwa mugupima sida zizajya zifashishwa mugupima corona virus

Uyu muyobozi wa RBC atangaza ko nubwo umubare wabapimwa wiyongera buri munsi arko nubushobozi bwa  laboratwari batangiranye  ubu bwamaze kwikuba kabiri

Dutangira twapimaga abagaragaza ibimenyo none ubu turapima uwariwe wese ufite aho yahuriye numurwayi kdi uko ubushobozi bwiyongera niko tuzajya dupima benshi kurushaho

Kugeza ubu mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo 45 140 habonetsemo abanduye Corona virus 287 Muri bo 168 bamaze gukira nanubu mu Rwanda ntamuntu uricwa niki cyorezo.

Abanyarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi meza  n’isabune, kwambara udupfukamunwa mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi  cyangwa ahatuye imiryango myinshi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger