AmakuruImikino

Twizerimana Martin Fabrice wirukanwe na APR FC yabonye indi kipe

Umukinnyi wo hagati, Twizerimana Martin Fabrice wasezerewe na APR FC mu Gushyingo 2018, yamaze gushyira umukono umukono ku masezerano y’umwaka n’igice mu ikipe ya As Kigali yaramaze iminsi akoramo imyitozo.

Uyu mukinnnyi yari yirukanwe na APR FC ashinjwa imyitwarire mibi no kwica akazi mu minsi byakurikiranaga no guhagarika kenshi mu bihe bitandukanye kuva ayigezemo mu mwaka wa 2017.

Uyu musore wamaze no gutangira imyitozo muri iyi kipe ya As Kigali yatangaje ko yashimishijwe no guhabwa umwanya ndetse yiteguye kwitwara neza.

Yagize ati: Ni ikipe nziza irimo abakinnyi bakomeye ariko niteguye kuba nakwigaragaza nkaboneka mu kibuga kenshi gashoboka.”

Uyu mukinnyi akomeza avuga ko yiteguye gukoresha imbaraga ze zose kugirango azashobore kubona umwanya ubanzamo ko kandi ariko kazi ke.

Akomeza avuga ko kuba atarabashije kugumana n’ikipe y APR FC ntacyo yabivugaho.

Twizerimana Martin Fabrice abaye umukinnyi wa kabiri AS Kigali isinyishije kuko yanaguze Nova Bayama watandukanye na Rayon Sports muri uku kwezi.

Twizerimana Martin Fabrice yasinye gukinira As Kigali
Twitter
WhatsApp
FbMessenger