AmakuruImikino

“Turacyafite ikizere byose birashoboka ” Imran Nshimiyimana

Nyuma y’imyitozo ya nyuma  yabereye ku kuri stade ya Gicumbi abakinnyi ba APR FC bavuga ko bagifite icyizere cyo kuba batwara igikombe cya Shampiyona y’icyiciro cya mbere (Azam Rwanda Premiere League)

Uyuy mukino w’umunsi wa makumyabiri na Karindwi wa shampiyona y’icyiciro cya mbere ku wa Kane kuri stade ya Gicumbi 15h30′.

Nyuma yo kunganya na  AS Kigali byatumye  APR FC yisanga ku mwanya wa kabiri irushwa na Rayon Sports ya mbere inota rimwe.

Kuri Imran Nshimiyimana we avuga ko nk’abakinnyi bagifite ikizere cyo kuzegukana igikombe cya shampiyona.

Ati “Nibyo koko tumaze iminsi tutitwara neza ngo tubashe kubona amanota atatu byanatumye dutakaza umwanya wa mbere nk’uko ubivuze, ariko kqndi ndagira ngo nkwibutse ko shampiyona isigaje imikino ine kugira ngo irangire ayo ni amanota 12, ushingiye kuri iyo mibare nkubwiye ntabwo turakurayo ikizere byose birashoboka na cyane ko ikipe ituri imbere iturusha inota rimwe gusa”.

” Ikipe ya Gicumbi n’ikipe nziza inafite abakinnyi beza wibuke ko n’umukino ubana twanganyije nayo ikindi noneho iba iri iwayo imbere y’abafana bayo, gusa ku ruhande rwacu nk’abakinnyi twese turiteguye APR FC ifite abakinnyi benshi kandi bose bafite ubushobozi bwo gukina umupira kandi mwiza twe nk’abakinnyi tunyotewe amanota atatu kandi tugomba gukora ibishoboka byose tukitwara neza mu mukino w’ejo”.

APR FC izakina uyu mukino idafite kizigenza Andrew Butera myugariro Omborenga Fitina kubera uburwayi bwa marariya, Gicumbi FC ifite amanota 27 ikaba iri ku mwanya wa 14 ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger