AmakuruImikino

TP Mazembe yemeye ko izitabira CECAFA Kagame Cup i Kigali

Ikipe ya TP Mazembe yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yemereye ubuyobozi bwa CECAFA ko izitabira CECAFA Kagame Cup iteganyijwe kubera hano mu Rwanda mu kwezi gutaha.

Iri rushanwa rihuza amakipe atandukanye yo mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati, riteganyijwe kubera hano mu Rwanda kuva ku wa 07 kugeza ku wa 21 Nyakanga.

Uretse TP Mazembe yatangaje ko izitabira iri rushanwa, amakipe ya AS Vita Club yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo na Zesco United yo muri Zambia na zo zatangaje ko zizitabira. Gor Mahia yo muri Kenya na yo iri mu makipe azitabira CECAFA.

Amakipe yamaze gutangaza ko atazitabira CECAFA harimo Simba SC na Young Africans yo muri Tanzania, cyo kimwe n’ikipe ya Aigle Noir yo mu gihugu cy’u Burundi.

TP Mazembe yaherukaga kwitabira CECAFA Kagame Cup muri 2010, gusa iza kwirukanwa mu irushanwa ubwo abakinnyi bayo bari bayobowe na Mputu Tresor cyo kimwe na Basisila Lusadisu bakubitaga umusifuzi w’Umunya-Ethiopia witwa Girma Zekeria. Ibi byabereye mu mukino w’itsinda iyi kipe yakinagamo na APR FC ya hano mu Rwanda.

Girma Zekeria yakubiswe n’abakinnyi ba TP Mazembe bamuhora Penaliti yari amaze kubima, biba ngombwa ko umukino uhagarara ugeze ku munota wa 34 w’umukino. Uyu mukino wahagaritswe APR FC ifite igitego kimwe cyari cyamaze gutsindwa na Kabange Twite.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger