AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Tour du Rwanda: Nsengimana Jean Bosco akoze amateka, dore ibyaranze intangiro za Tour du Rwanda 2017

Kuri iki cyumweru kuya 12 ugushyingo nibwo umusi warutegerejwe nabanyarwanda ndetse nabanyamahanga batari bake bari bategereje , ni Tour du rwanda yari yatangiye kwikubitiro habanje agace karuta utundi kazenguruka umujyi wa Kigali , “Prologue”.

Mu muvuduko ukabije abasore bitabiriye Tour du Rwanda  ntabwo boroshye na gato, umukinnyi wari imbere ubwo bajyaga gusoza igice cya mbere muri Tour du rwanda 2017 yari  De Bod Stefana wa Dimension Data akaba yakoresheje  iminota 03 n’amasegonda 53 gusa mu gihe benshi batekerezagako ntawe  uza guhigika uyu musore , umunyarwanda Nsengimana Jean Boco yahise afata umwanya wa mbere aciye kuri De Bod Stefan wa Dimension Data aba ari we wegukana agace kambere ka Tour du rwanda 2017.

Nsengimana j. Bosco akaba afashe umwanya wa mbere  akoresheje 03’ 46’’06’’’ akaba anakuyeho agahigo yari yarashyizeho mu 2015, bivuzeko ariwe uraraye umwenda w’umuhondo.

Abandi banyarwanda baza Imbere ni Areruya Joseph wa Dimension Data , Ndayisenga Valens wanahagurutse bwa nyuma .

Aka agace kangana n’ibirometero 3 na metero 300 abasiganwa bahagurukiye  kuri stade Amahoro imbere ya MINISPOC, baca kuri Komite olimpike basohokera ugana Kimironko, bahita bakatira kuri station Engen, baca Police kuri contrôle maze basoreza ku marembo ya Stade Amahoro.

Abakinnyi babanyarwanda nibo bari bitezweho kwegukana aka gace kabanziriza utundi kuberako umunyarwanda Nsengimana Jean Bosco ariwe ufite agahigo ko kwegukana aka gace ku muvuduko udasanzwe wa km 54 ku isaha nubwo muri Tour du rwanda ya 2016 Rugg Timothy wakiniraga ikipe ya LowestRate ariwe wari wegukanye aka gace.

Uko bakurikirana

 

Iyi niyo kipe yavuye mu bufaransa
Uyu ni kirikuki John ukinira Kenya
Evra Edwin ntabwo yahiriwe uyu musi
Aimable Bayingana uyobora Ferwacy, Tour du rwanda ifite agahigo ko kugaragaramo abakobwa bezaaaaaa!!!!!
Mugisha Samuel yakoreshaga uko ashoboye kose
uwingeneye jimmy wa les amie sportif

umutekano wari wose
Twitter
WhatsApp
FbMessenger