AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Tour du Rwanda: Edwin Avila Vanegas yegukanye agace ka Rubavu-Karongi

Umunya-Columbia Edwin Alcibiades Ávila Vanegas ukinira ikipe ya Israel Cycling Academy ni we wegukanye agace ka kane ka Tour du Rwanda 2019, kavaga i Rubavu kerekeza i Karongi mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

Hari ku ntera ya Kilometero 103.

Uyu musore bakunda kwita Calimenio, yegukanye aka gace nyuma y’uko uduce tubiri duheruka twari twegukanwe n’Umunya-Erithrea Kudus Merhawi. Uyu musore w’imyaka 25 y’amavuko ni na we ucyambaye umwambaro w’umuhondo nyuma yo gukora ibitangaza mu gace ka Huye-Rubavu.

Muri aka gace ka Rubavu-Karongi, Umunyarwanda waje hafi ni Mugisha Samuel wasoje ari uwa kane. Yageze i Karongo arushwa n’uriya munya-Columbia amasegonda atanu.

Ni mu gihe Areruya Joseph uhanzwe n’Abanyarwanda benshi amaso yageze i Karongi ari ku mwanya wa 23, imbere ya Kudus Merhawi wahageze ari uwa 24. Aba bombi barushwaga n’uwa mbere iminota itanu n’amasegonda 43.

Ku rutonde rusange, Kudus Merhawi wa Astana Pro Team aracyari uwa mbere, aho amaze gukoresha amasaha 13, iminota 48 n’amasegonda 19. Ararusha Taaramae Rein wa Direct Energie umukurikiye amasegonda 17.

Munyaneza Didier wa Benediction Excel Club y’i Rubavu ni we Munyarwanda uza hafi ku rutonde rusange aho ahagaze ku mwanya wa 10. Ararushwa na Kudus iminota umunani n’amasegonda 17.

Abakinnyi 20 bageze i Karongi bari imbere y’abandi.
Abakinnyi 20 bayoboye abandi ku rutonde rusange.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger