AmakuruImikino

Tour du Rwanda 2022: Umufaransa yegukanye agace ka gatanu Manizabayo Eric niwe munyarwanda waje hafi (Amafoto)

Abasiganwa bahagurutse mu mujyi wa Muhanga mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Gashyantare 2022, berekeza mu mujyi wa Musanze mu rugendo rwari rufite intera y’ibilometero 129.9 byiganjemo ahazamuka n’ahatambika.

Umufaransa Alexandre Geniez w’umufaransa niwe wegukanye aka gace ka gatanu, umunyarwanda wa hafi aba Manizabayo Eric, mu gihe umunya-Espagne, Madrazo Luiz Angel yambuye umwenda w’umuhondo umufaransa Laurance Axel wari wawufashe ejo hashize.

Abakinnyi 79 nibo bitabiriye isiganwa ry’aka gace.

Mu bilometero bya 10 bya mbere, nta gusatira gukanganye kwabayeho kuko abakinnyi bagendaga mu bice by’ahatambika, uretse nk’aho itsinda ry’abakinnyi 15 bitandukanije n’abandi by’igihe gito ariko bahita bagarurwa mu gikundi vuba na bwangu.

Umufaransa Laurance Axel ukinira B&B Hotels ni we watangiranye umwenda w’umuhondo muri aka gace, aho we na bagenzi be bagenzuraga isiganwa.

Ku bilometero 18, abakinnyi bane; Geniez (TotalEnergies), Iradukunda (Rwanda), E.Goldstein (Israël-Premier) et Drege (Team Coop) bahise bava mu gikundi, ndetse na ‘Peloton’ nini icikamo ibice bitatu.

Ku bilometero 22, abakinnyi bari mu itsinda rya kabiri (Break away) bahise basatira bane b’imbere, ndetse Nsengimana Bosco w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ahita ayobora isiganwa, aho yasigaga bagenzi be ho amasegonda macye.

Ku manota y’akazamuka ka mbere, Nsengimana yahigitse Alba n’umufaransa Boileau, yegukana amanota ku Kamonyi.

Ku bilometero 30, Nsengimana yatwaye amanota y’akazamuka ka kabiri ahigitse Madrazo, ubwo bari bageze ku Ruyenzi.

Ku bilometero 39, Itsinda ry’abakinnyi 47 barimo na Laurance Axel wari wambaye umwenda w’umuhondo, ryashyikiriye Nsengimana, mbere yo gusohoka mu mujyi wa Kigali berekeza mu majyaruguru.

Mu mpinga y’umusozi wa Kanyinya, Nsengimana Bosco yongeye kwerekana ko agifite imbaraga, yegukana amanota y’akazamuka ka gatatu, ahigitse Alain Boileau, na Alexande Geniez wegukanye agace ka mbere ka Tour y’uyu mwaka.

Ku bilometero 50, abakinnyi umunani baremye itsinda ryabo, Alexandre Geniez yegukana amanota ya mbere yo kuvuduka batambika ‘Sprint’ i Shyorongi.

Ku bilometero 56, abakinnyi batanu; Merchan, Eyob Metkel, Ewart, Alexandre Geniez na Marchand bitandukanije n’abandi batatu bari kumwe, basatira barenga i Shyorongi bayoboye isiganwa.

Ku bilometero 61, abakinnyi 9 barimo Manizabayo Eric na Mugisha Samuel biyunze ku itsinda ry’imbere, baba abakinnyi 14.

Mu manota y’akazamuka ka kane, Umufaransa Rolland Pierre yari imbere ya bagenzi be, ayegukana akurikiwe na Alba ndetse na Madrazo.

Ku bilometero 72, ibihangange Alexandre Geniez na Pierre Rolland bose bakomoka mu Bufaransa, bunze ubumwe, bagerageza gusiga bagenzi babo ahitwa ku Kinini, aha impuzandengo y’umuduko yari ibilometero 36.9 ku isaha.

Mbere y’uko bavundaguranira ku manota y’ahatambika ha kabiri ‘sprint’ Uwiduhaye Mike wa Benediction Ignite yasatiriye babiri ba mbere, aho amanota menshi yegukanywe na Alexandre Geniez.

Ku bilometero 100, Uwiduhaye Mike yari hagati, aho yasigwaga na babiri ba mbere ho iminota itatu n’amasegonda 35 (3’35”).

Pierre Rolland na Alexandre Geniez bikomeje kugendana, bagabana amanota y’akazamuka ka gatanu, bakurikirwa na Mugisha Samuel wari kumwe na Mugisha Moise bombi bakinana mu ikipe ya ProTouch yo muri Africa Y’epfo.

Mu bilometero 5 bya nyuma, Alexandre Geniez yasatiriye ashaka gusiga Pierre Rolland, ubwo bambukaga umugezi wa Mukungwa, ariko ntibyamukundira.

Bazamuka bwa nyuma, ahitwa ku Gacuri, Pierre Rolland na Alexandre Geniez bongeye kwegerana, batangira guterana imibare mu byerekeranye no kuvuduka kwa nyuma (Final Sprint) mu gihe basigaga igikundi kinini ho umunota umwe.

Mu Kilometero cya nyuma, Alexandre Geniez yarushije imbaraga Pierre Rolland, amutanga ku murongo wo gusorezaho, yegukana aka gace ka gatanu, kakaba aka kabiri yegukanye uyu mwaka, nyuma y’aho yegukanye aka mbere kakinwe ku ya 20 Gashyantare.

Manizabayo Eric ni we munyarwanda waje hafi uyu munsi, aho yasoreje ku mwanya wa gatatu arushwa amasegonda 19 n’uwa mbere, mu gihe Muhoza Eric na Mugisha Moise bari inyuma ye ho isegonda rimwe.

Umwenda w’umuhondo wambarwa n’umukinnyi umaze gukoresha ibihe bito ku rutonde rusange rw’irushanwa,wambawe n’Umunya-Espagne Madrazo Luiz Angel ukinira Burgos BH, nyuma y’aho Laurance Axel wari uwambaye we yageze ku murongo nyuma y’iminota 3..

Twitter
WhatsApp
FbMessenger