AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Tour du Rwanda 2020 yaje! Dore inzira zizakoreshwa n’amakipe azitabira isiganwa

Kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2019 nibwo ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare, FERWACY ryashyize ahagaragara amakipe azitabira isiganwa rya ‘Tour du Rwanda 2020’ ndetse n’inzira zizakoreshwa n’abazaba baryitabiriye.

Tour du Rwanda igiye kuba ku nshuro yayo ya 12 izatangira tariki ya 23 Gashyantare isozwe tariki ya 1 Werurwe 2020. Izaba irimo imihanda mishya itari isanzwe ikoreshwa mu zabanje kuko ubu hiyongeyemo imihanda Kigali Arena – Kimironko na Huye-Rusizi, abasiganwa bakazanyura mu ishyamba rya Nyungwe. Naho inzira ndende izaba ari Rusizi-Rubavu izaba ifite ibirometero 206.

.Akandi gace kari muri iri siganwa, ni agace kazakinwa Ku wa Gatandatu tariki 29 Gashyantare 2020, ubwo abasiganwa buri wese azaba asiganwa n’igihe ku giti cye bakaba bazaterera i mu muhanda wa Nyamirambo ahazwi nko Kwa Mutwe ku ntera y’ibirometero 4.5 (4.5km).

Ku munsi wa nyuma w’iri siganwa kandi abasiganwa bazaba bakinira i Kigali, aho bazanakoresha umuhanda mushya uhuza Nyamirambo na Gitikinyoni bakazanyura ahazwi nka Norvege.

Dore uko Tour du Rwanda 2020 iteye n’uduce tuzaba tuyigize

Agace ka mbere : Ku Cyumweru tariki 23/02/2020:   Kigali Arena-Kimironko (114Kms)
Agace ka kabiri : Ku wa Mbere tariki 24/02/2020:     Kigali-Huye (120.5 Kms)
Agace ka gatatu : Ku wa Kabiri tariki 25/02/2020:     Huye-Rusizi (142kms)
Agace ka kane :   Ku wa Gatatu tariki 26/02/2020:     Rusizi-Rubavu (206Kms)
Agace ka gatanu : Ku Kane tariki 27/02/2020:          Rubavu-Musanze (86kms)
Agace ka gatandatu : Ku wa gatanu tariki 28/02/2020:  Musanze-Muhanga (127.3kms)
Agace ka karindwi : Ku wa Gatandatu tariki 29/02/2020:  Nyamirambo Kwa Mutwe (4.5Kms)
Agace ka munani : Ku Cyumweru tariki 01/03/2020:  Kigali(Expo – Rebero

Amakipe 16 ni yo azakina Tour du Rwanda akazaba aturutse ku mpande zose z’isi mu byiciro bitandukanye

Rwanda
Cameroun
Algeria
Ethiopia
Eritrea
U Bubiligi

Benediction Excel Energy (Rwanda)
Bai Sicasal/Angola
Pro Touch (Afurika y’Epfo)
Bike Aid/U Budage
Vino/Kazakhstan

Nippo Delko Marseille/France
Novo Nordisk/USA
Androni Giocatolli/Italie
Direct Energie/France

Israel Cycling Academy

Muri iri siganwa kandi buri munsi abaterankunga ba Tour du Rwanda bazajya batanga ibihembo ku bakinnyi bitwaye neza kuri uwo munsi mu byiciro bitandukanye by’abasiganwa.

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger