AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Tour du Faso : Mugisha Moïse yakomeje kwambara umwenda w’umuhondo

Nyuma yo gutsindira igihembo cy’umunsi wa gatatu ku Cyumweru, Mugisha Moise yasoje ku mwanya wa 19 n’ibihe bimwe n’Umudage Anton Benedix watwaye igihembo cy’umunsi wa kane.

Umunsi wa kane wa Tour du Faso 2019 wari ufite uburebure bwa Km 101,8 bava Bitou bajya Koupela aho Anton Benedix yakoresheje 2h10’18” atanze ku murongo abakinnyi 38 nabo bahawe ibihe bimwe.

Mugisha Samuel watwaye Tour du Rwanda 2018 niwe Munyarwanda waje hafi ku mwanya wa 12 abandi bahagereye rimwe na Anton Benedix ni Mugisha Moise (19), Hakizimana Seth (20), Uwizeye Jean Claude (23), Nzafashwanayo Jean Claude (25) naho Munyaneza Didier aba uwa 46 asizwe n’uwa mbere 7”.

Ku rutonde rusange rw’umunsi wa kane, Mugisha Moise ararusha Dario Antonio wa Bai Sicasal Petro De Luanda amasegonda 37” mu gihe Nzafashwanayo watwaye Tour du Congo 2019 ari ku mwanya wa kane asizwe 44”.

Kuri uyu wa Kabiri, abasiganwa barahaguruka Bousse berekeze Ouahigouya ku ntera ya Km 135,5. Tour du Faso igizwe n’uduce 10 izasozwa tariki ya 3 Ugushyingo 2019 i Ouagadougou mu murwa wa Burkina Faso.

Abanyarwanda ku rutonde rusange nyuma y’umunsi wa Kane

1. Mugisha Moise 9h09’23”
4. Nzafashwanayo Jean Claude +44”
10. Mugisha Samuel +50”
13. Munyaneza Didier +51”
14. Hakizimana Seth +56”
46. Uwizeye Jean Claude +3’02”

https://twitter.com/i/status/1189082127587037185

Mugisha Moïse yagumanye umwambaro w’umuhondo muri Tour du Faso imaze gukinwamo uduce tune

Cc : cyclingrwanda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger