AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Tottenham Hotspur yabonye umutoza mushya

Ikipe ya Tottenham Hotspur yo mu gihugu cy’u Bwongereza, yemeje Umutaliyani Antonio Conte nk’umutoza wayo mushya.

Conte wari udafite akazi nyuma yo gutandukana na Inter de Milan, yasinye amasezerano yo gutoza Tottenham kugeza mu mpeshyi ya 2023 ariko ashobora kongerwa nk’uko iyi kipe yabyemeje ku rubuga rwayo.

Tottenham yemeje Antonio Conte nk’umutoza wayo mushya nyuma y’umunsi umwe yirukanye umunya-Portugal Nuno Espirito Santo wari umaze amezi ane ari umutoza wayo kubera umusaruro mubi.

Conte ni umwe mu batoza bafite ubunararibonye, dore ko yatwaye ibikombe bya shampiyona mu makipe atandukanye, birimo icyo aheruka guhesha Inter de Milan na bitatu yatwaranye na Juventus.

Uyu mutoza uzwiho gukina umukino wihuta kandi ni ku nshuro ya kabiri aje gutoza muri shampiyona y’Abongereza, dore ko yigeze gutoza Chelsea akayihesha igikombe cya shampiyona y’Abongereza muri 2017.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger