AmakuruImikino

Tokyo2020 : Salima abaye Umunyarwandakazi wa mbere usifuye imikino Olempike

Ku munsi wa mbere w’imikino Olempike mu mupira w’amaguru by’umwihariko mu bagore, umukino wasifuwe n’umunyarwandakazi Salma Mukansanga.

Uyu mukino watumye uyu munyarwandakazi yubaka amateka kuko ari we munyarwandakazi wa mbere usifuye imikino Olempike, ikipe y’igihugu y’u Bwongereza yatsinzemo ikipe ya Chile ibitego 2-0.

Mukansanga Salima wigeze no gusifura imikino y’igikombe cy’Isi cy’abagore akaba ari nawe munyarwandakazi wari ukoze ayo mateka.

Mukansanga Salima yasifuye umukino wo mu itsinda E .

Uyu Mukansanga Rhadia Salma , Asanzwe ari mu basifuzi bahagaze neza muri Afurka aho yasifuye Igikombe cy’Isi cy’Abagore cyabereye mu Bufaransa mu 2019 n’icya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 23 cyabereye mu Misiri mu 2019.

Mu mpera z’umwaka ushize, uyu musifuzi w’Umunyarwandakazi yatoranyijwe muri 20 babigize umwuga muri Afurika, bahawe amasezerano y’umwaka umwe na CAF.

Ibi bibaye mugihe habura iminsi ibiri ngo Imikino Olempike ya Tokyo 2020 ifungurwe ku mugaragaro, hatangiye kuba imikino inyuranye irimo n’iy’umupira w’amaguru.

Kuri VAR

Yanditswe na Vainqueur Mahoro

Twitter
WhatsApp
FbMessenger