AmakuruImyidagaduro

Tiwa Savage yagize icyo avuga ku mubano wihariye asigaye agirana na Wizkid

Hagati ya Tiwa Savage na Wizkid hashize igihe havugwa umubano wihariye  nubwo aba bahanzi akenshi bagiye bakwepa ibyo babazwaga kuri urwo rukundo rwabo, gusa kuri ubu Tiwa Savage yagarutse kuri uyu mubano wabo avuga ko ibyo gukundana hagati yabo ari ibihuha.

Tiwa Savage yavuze ko ibyavuzwe hagati ye na Wizkid ari ibihuga gusa , we nawe batigeze bagirana umubano wihariye kubijyanye no gukundana ahubwo bahuzwe n’akazi ko mu muziki ntakindi kibirimo.

“Nagiye numva inkuru nyinshi hagati yanjye na Wizkid , gusa nagiye nzirengagiza kenshi , kugeza naho abantu bavuko ko arinjye uri gushora Wizkid mu rukundo nanjye, nyuma baza kuvuga undi muhanzi . Nabaye muri ururuganda rw’umuziki ntuje , ubu maze gukura kuburyo ntazindi nkuru nkizo zizongera kumvugwaho ukundi.”

Abafana bababahanzi enshi kumbuga nkoranyambaga bakunze kesnhi kuvuga ko bakishimira uyu mubano wa Wizkid na Tiwa Savage nubwo abenshi baba bavuga ko Tiwa Savage w’imyaka 38 ariwe waba utereta Wizkid w’imyaka 28.

Davido nawe aherutse gutangaza abantu ubwo yagira icyo avuga(Comment) ku butumwa Wizkid yari yanditse akoreshe amagambo yo mu ndirimbo ye (Davido) “Assurance “, aho yagize ati “I’m looking for a sister,”Ndigushaka umukobwa”, aha Davido nawe yahise amusubiza ati “Tiwa ni we mukobwa wacu Starboy !.”

Usibye ubyurukundo rwavuzwe hagati y’aba bahanzi banagiye bakorana indirimbo nyinshi harimo , Malo, My Lover, Abeg, Get better na Bad

Uyu mwaka nibwo urukundo rw’aba bombi rwatangiye kuvugwa cyane

Twitter
WhatsApp
FbMessenger