Tiwa Savage ahangayikishijwe n’ugiye gushyira hanze amashusho ye y’urukozasoni
Umuhanzikazi ukomoka muri Nigeria , Tiwa Savage yavuze uburyo ari mu kibazo cy’umuntu uri kumukangisha gushyira hanze amashusho ye ari gusambana n’umukunzi we. natamwishyura amafaranga menshi aramutamaza ku karubanda.
Mu kiganiro ‘The Angie Martinez Show’ gitambuka kuri radio ya Power 105.1 FM yo mu mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko hari umuntu wamwoherereje amashusho ari mu ari mugitanda ari gukora urukundo n’umukunzi we bahuje urugwiro uyu muntu ngo utazwi yamubwiye ko yifuza amafaranga.
Uyu muhanzikazi uri muri Amerika mu bikorwa byo kumenyekanisha album ye Water Garri, yabwiye aganira n’ iyi radio yagize ati “ejo ndi mu nzira mu modoka yanjye, umpagarariye(manager) yanyoherereje ubutumwa kuri telefoni ambwira ko hari amashusho yanyoherereje nyarebe. ”
” Nyareba narikanze nyarebye nibaza aho yayakuye, hari hashize nk’iminota 20.” “Manaja yambwiye ko ayo mashusho yayahawe n’umuntu wari mu ikipe yacu, birancanga ndamubaza ngo turakora iki?”
Tiwa akomeza avuga ko uyu muntu amafaranga yose yaba yifuza atayamuha kuko nta cyamubwira ko atazagaruka kumusaba andi.
Ati “manaja(Manager )yarambajije ngo tumubaze ayo ashaka tuyamuhe? Namubwiye ko bidashoka kubera ko tumuhaye amafaranga uyu munsi, nyuma y’amezi 2 azagaruka ashaka andi na none, rero sinakwemera ko umuntu anyiba muri ubwo buryo.”
Tiwa Savage aganira n’umunyamakuru Angei Martinez yongeyeho ko atari umukunzi we washyize hanze aya mashusho gusa na nubu arakibaza gute amashusho yageze hanze cyangwa ninde wayafashe.