AmakuruImyidagaduro

Theo Bosebabireba yasabye imbabazi mugore we

Mu minsi ishize Uwiringiyimana Theogene wamamaye nka Theo Bosebabireba nibwo yatangaje ko ibyo yagiye avugwaho by’ubusinzi, uburaya byari ukiri ndetse ko yanabyaranye n’abakobwa bane.

Uyu muhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yasabye imbabazi ari kumwe umugore we ku bwo kuba yaramuhemukiye akazana undi mugore mu nzu bakabana.

Uyu muhanzi yongeye kugaragara mu itangazamakuru ari kumwe n’umugore we Chantal, yamusabye imbabazi ku byo yamukoreye byose.

Theo Bosebabireba wakunzwe n’abatari bake ubwo yari mu kiganiro na Isimbi tv yatangaje ko mbere yari yibaniye neza n’umugore we Chantal, ariko ngo atangiye kubona amafaranga, yatangiye kubona abajyanama bashya ariko na none babi, bamushuka ngo amureke anahindure idini, ngo yarazumviye ariko ntibyamuhira.

Yavuze ko avuze ijambo mbabarira ritaba rihagije kuko yamwihanganiye bikamurenga.

Ati “Narabibonye kenshi ko mubabaza, narabibonye kenshi ko mubangamiye ariko imbaraga zo kubivamo zikabura, namukoreye umutwaro atakabaye abasha.”

“Ubu nonaha musabye imbabazi ngo nkore ibimenyetso, ibyo bintu ni bito cyane, uyu muntu yakoze ibintu bitangana n’ibyo, ntabwo umusabye imbabazi wasaba izo, wasaba Imana kumukorera ikintu na we utarikorera, ntabwo kumusaba imbabazi byaba bihagije. Hari urwego yagezeho abona ko nanjye atari njye, aranyihanganira.”

Theo avuga yageze aho azana undi mugore bakabana mu nzu imwe ariko umugore we akabyihanganira.

Ati “Yihanganiye umwe muri abo bagore aba mu rugo, babana uyu abizi noneho kugira ngo uriya ahabe amahoro, ahaba ntabyo azi, nti ’namubwiye ko ari umuntu tugiye gufasha’, ibaze abo bantu babana, igihe kiza kugera umugore wanjye akajya amufurira.”

Muri iki kiganiro Chantal umugore wa Theo Bosebabireba yavuze ko ibibazo yari yarabituye Imana, yakomeje kwihangana ariko yari azi ko bizarangira.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger