AmakuruImyidagaduro

The Mane igiye gufungura ishami muri Leta zunze ubumwe za Amerika

Umuyobozi wa The Mane w’inzu ifasha abahanzi guteza imbere no kumenyekanisha ibikorwa byabo Mupende Ramadhan wamamaye nka Bad Rama ubu uri kubarizwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika  yahatangije ibikorwa bizamufasha kubona abahanzi asinyisha bazajya bakorera muri icyo gihugu.

Bad Rama n’itsinda ryitwa ‘Peace Center’ bateguye igitaramo kitwa International Peace Connect kizabera muri USA muri Leta ya Indianapolis.

BadRama umaze igihe muri icyo gihugu yahishuye ko yatangiye gukorana na bamwe mu bategura ibitaramo muri Amerika mu rwego rwo gushaka uko yahafungura ishami rya The Mane.

Ati “Naje mu bintu by’umuziki ari akazi kandi kazahoraho nkeneye ko The Mane igera hose nzashakisha n’impano hano uzagira amahirwe nzamusinyisha, nta mubare fatizo w’abahanzi navuga ubu dushaka kuko muri The Mane nta mipaka ufite impano twamushimye yasinya.”

Avuga ko afitanye imikoranire n’ikigo cya Peace Center ngo kizajya kibatera inkunga harimo no kubafasha guteza imbere impano z’abana b’Abanyarwanda.

Igikorwa cyabo cya mbere ngo byitezwe ko kizaba umwaka utaha mu kwezi kwa gatandatu.

Peace Center ngo ni bamwe mu basanzwe bazamura impano z’abana bakabahuriza hamwe.

Igitaramo cyabo cya mbere kizaba taliki ya 10 Ugushyingo 2019, abahanzi Nyarwanda bazaharirimbira ni ‘Hoza Dance Troupe, Shizzo, Kamichi, The Monster, M twice na T wise’.

Biteganyijwe ko BadRama we ateganya kugaruka mu Rwanda mu Ukuboza 2019.

Inzu ya The Mane ifasha abahanzi kumenyekanisha ibikorwa byabo kugeza ubu irabarizwamo abahzni nka:” Safi Madiba. Queen Cha, Marina, umuraperi Jay Polly n’abandi batandukanye iyi nzu ikomeje kugenda yongeramo hagendewe ku mpano zabo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger