AmakuruUmuziki

The Ben yiseguye ku bari bamutegereje mu gitaramo cya Davido i Kampala

The Ben wari umwe mu bagombaga kuririmba mu gitaramo  gisoza umwaka Davido arakorera i Kampala, yiseguye ku bakunzi be bari bamutegereje i Kampala abizeza ko azabataramira mu minsi ya vuba.

Davido amaze iminsi akorera ibitaramo bitandukanye muri Afurika yise’30 Billion Concert’, i Kampala muri Uganda ni ho hari hatahiwe tariki 31 Ukuboza, The Ben yari yatumiwemo ariko ntakigiyeyo , bivugwa ko yabuze umwanya kubera ko yari ahugiye ku ndirimbo ye ‘Fine Girl’ aherutse gushyira hanze.

Mu butumwa The Ben cyangwa Mugisha Benjamin yashyize kuri Instagram, yavuze ko na we ababajwe no kuba atazataramira abakunzi be bo muri Uganda anemeza ko yizeye ko azongera kubona amahirwe akajya kubataramira kuko ngo Uganda ahafata nko murugo.

Yagize ati:”Bantu banjye b’i Kampala muri Uganda, mu rugo ha kabiri, ntabwo byashobotse ko nza ngo dusoze umwaka turi kumwe nkuko byari byari biteganyijwe, murabizi ndabakunda cyane, tuzabikora vuba bishoboka, Sinjye uzabona andi mahirwe abonetse”

The Ben ubwe ntaravuga impamvu yamuteye gusubika uru rugendo yari kugirira muri Uganda.

Iki gitaramo The Ben yari kuririmbamo kizabera i Kampala  muri Uganda, cyagombaga guhuza The Ben na Davido n’abandi bahanzi barimo Sheebah Karungi, Beenie Gunter, Lydia Jazmine na Gravity Omutujju bose bo muri Uganda.

Ubutumwa bwa the Ben ku bari bamutregereje i Kampala
Twitter
WhatsApp
FbMessenger