Imyidagaduro

The Ben yemeje ko agiye kugaruka mu Rwanda

Umuhanzi ukunzwe cyane mu Rwanda n’abatari bake , The Ben agiye kugaruka mu Rwanda aho azaba aje muri Afurika mu bikorwa by’ubucuruzi.

The Ben  usanzwe yibera muri Leta zunze ubumwe z’Amerika agiye kugaruka muri Afurika nyuma yuko amaze amezi make avuye mu Rwanda mu gitaramo cy’amateka cya East African Party yakoreye i Kigali, agiye kugaruka muri Afurika ariko atazanywe na gahunda yo gukora ibitaramo ahubwo ni mu bijyanye n’ubucuruzi aho agomba gusinyana amasezerano n’ikompanyi icuruza ibinyobwa muri Kenya kugira ngo ajye ayamamariza.

Aya makuru yemejwe na nyiri ubwite Mugisha Benjamin abinyujije kuri Instagram ayo yagize ati “Vuba bidatinze ndagaruka muri Afurika” [Africa. I am coming soon] . Icyakora uyu musore ntiyigeze ashaka kubwira byinshi abantu barenga ibihumbi 200 bamukurikira kuri Instagram icyo azaba aje gukora.

The Ben agomba kuba ari muri Kenya muri uku kwezi kwa Werurwe 2018 ku itari yamenyekana neza. Biteganyijwe ko azaba aje muri iki gihugu  kugirana ibiganiro n’abashoramari bamutumiye ndetse nyuma akazaganira n’imwe mu makompanyi akomeye ku Isi ifite ikinyobwa cya Belaire kugira ngo ajye abamamariza ibikorwa byabo  mu Rwanda.

Mu gihe ibiganiro byaba bigenze neza hagati yimpande zombi, Mugisha Benjamin yaba yiyongereye ku bandi bahanzi bakomeye ku Isi ndetse nabo mu Karere u Rwanda ruherereyemo basanzwe bakorana n’iyi kompanyi, aha twavuga nka Rick Ross na Diamond Platinumz.

Uretse kuba azaba aje muri Kenya ariko The Ben uri mubahanzi bafite abakunzi benshi mu Rwanda biturutse ku bihangano bye, azagera no mu Rwanda aho azaba aje gusuhuza inshuti ze , ababyeyi n’abavandimwe nkuko abitangaza cyane ko we abona ko azaba ageze hafi yo mu rugo bityo rero ngo ntiyaca ku rugo nkuko yabitangarije mugenzi wacu wa Inyarwanda.com.

The Ben yagize ati”Urumva nje hafi y’iwacu sinanyura ku rugo ntaramukije ababyeyi inshuti n’abavandimwe gusa ndacyareba uko byakorwa neza cyane ko hari izindi gahunda nzaba njemo muri Afurika muzagenda mumenya mu minsi iri imbere.”

The Ben yasubiye muri Amerika ku ya 24 Ukwakira 2017 nyuma y’amezi abiri yari amaze ari mu Rwanda, ajya kugenda yakoranye indirimbo zitandukanye n’abahanzi ba hano mu Rwanda ndetse no mu Karere harimo iyitwa Thank you yakoranye na Tom Close na Bikolela yakoranye na Sheebah Karungi.

The Ben ubwo yagarukaga mu Rwanda yakiriwe nabo mu muryango we bari bamukumbuye cyane maze nawe agira ikiniga ararira
Twitter
WhatsApp
FbMessenger