Imyidagaduro

The Ben yavuze ku by’urukundo rwe na Zari

Nta minsi myinshi ishize hagaragaye amashusho y’umuhanzi The Ben ari na Zari wo muri Uganda wahoze ari umugore wa Diamond nyuma y’uko umuherwe bari barashakanye wo muri Uganda apfuye, bitewe n’aya mashusho hari abatangiye gukeka ko aba bombi bakundana ariko The Ben yabyamaganiye kure.

Zari yabanje gukorana ubukwe n’umuherwe wo muri Uganda witwa Ivan Semwanga wapfuye mu 2017  bamaze kubyarana abana batatu, nyuma yahise ashakana n’umuhanzi Diamond Platnumz nawe batandukana bamaze kubyarana abana babiri. Ni mu gihe The Ben we ari ingaragu akaba aba  i Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Nyuma yo kubona amashusho y’aba bombi bari kumwe, bishimye, bari mu nzu imwe basubiramo indirimbo ya The Ben aherutse gushyira hanze yitwa Vazi, abantu bagatangira kuvuga ko Zari yaba yarigaruriye umutima wa The Ben bakaba bari mu rukundo, The Ben yahakanye iby’urukondo rwabo anavuga uko byagenze ngo bahure.

The Ben yari asanzwe aziranye na Zari ariko bakaba batarahura na rimwe ngo baganire, ubwo Zari yari afite inama yari yitabiriye muri Amerika, yasabye The Ben ko bahura bakaganira cyane ko Zari ngo yari azi ko The Ben aba muri Amerika.

The Ben yaramwemereye amurangira aho atuye , Zari arahamusanga , baraganira ndetse baranasangira. Ibyo kuvuga ko bakundana The Ben yavuze ko atari ukuri.

Mu minsi ishize ni bwo byavuzwe ko Zari yakoze ubukwe ariko kugeza magingo aya umugabo we yamugize ibanga binatuma hari abavuga ko ubukwe Zari avuga yakoze ari ubw’abaringa.

Aya mashusho yatumye hari abake ko aba bombi bakundana.

https://www.instagram.com/p/B18J4xygj0I/

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger