AmakuruImyidagaduro

The Ben yagiranye amasezerano n’imwe muri Hotel zikomeye mu Rwanda

Umuhanzi w’Umnyarwana Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben, yasinyanye amasezerano na Hotel ONOMO ikorera mu mujyi wa Kigali, aho aya masezerano akubiyemo gufasha uyu muhanzi gukora umuziki we mu buryo bworoshye mu bihugu bya Afurika iyi Hotel ikoreramo.

Aya masezerano kandi avuga ko The Ben azajya ahabwa ibimufasha byose mu bikorwa by’umuziki harimo icumbi, n’ibimutunga mu gihe ari mu gihugu yagiye gukoreramo.

Umuyobozi Onomo Hotel mu Rwanda, Emmmile Nizeye yatangaje ko impamvu yo gukorana n’abahanzi ari uko bahisemo guteza imbere ubuhanzi bw’imbere mu gihugu, no mu bihugu byose bakoreramo.

Yavuze ko The Ben nk’umuhanzi ukomeye mu gihugu no hanze yacyo bahisemo gukorana na we kugira ngo abashe kubafasha kwamamaza izina rya hotel.

The Ben we avuga ko aya masezerano azamufasha gukora umuziki we muri ibyo bihugu bimworoheye birenze uko yabikoraga bimuhenze.

Ati “Hari ibyo nari nsanzwe nikorera, aya masezerano agiye kongera imbaraga nari nsanzwe mfite.”

Iriya hotel ikorera mu bihugu bitandukanye birimo u Rwanda, Africa y’Eepfo, Maroc, Togo, Guinea, Mali, Ivory Coast, Senegal, Gabon.

The Ben avuga ko amasezerano ntacyo azabangamira ku buryo yakoraga umuziki we hanze y’u Rwanda, ngo aramufasha kujya aba ari mu Rwanda cyane.

Amasezerano basinye bayise aya kivandimwe, nta gihe runaka bigeze bavuga azamara.

The Ben avuga ko aya masezerano azongerera imbaraga umuziki we
Twitter
WhatsApp
FbMessenger