The Ben ni we muhanzi uzaririmba muri East African Party

Umuhanzi nyarwanda Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben muri muzika ni we muhanzi utegerejwe mu gitaramo gisoza umwaka cya East African Party.

The Ben atangajwe nk’umuhanzi mukuru uzaba ari muri iki gitaramo nyuma y”uko hari hashize iminsi hatangajwe ko umunya-Nigeria Wizkid ari we uzatumirwa muri iki gitaramo ngarukamwaka.

East African Promoters itegura iki gitaramo kiba buri mwaka tariki 1 Mutarama yahise inyomoza amakuru yo kuza kwa Wizkid none bemeje ko ari The Ben uzaba ari umuhanzi mukuru muri iki gitaramo, icyakora abandi bahanzi bazaririmbamo ntibaratangazwa.

Iki gitaramo kizabera muri Kigali Arena tariki 1 Mutarama 2020 , saa kumi imiryango izaba ifunguye ndetse kwinjira ni 3 000 RWF ahasanzwe ku bazagura amatike kare na 5 000 RWF ku bazagura amatike ku munsi w’igitaramo.

Mu myanya y’icyubahiro (VIP) ni 10 000 RWF ku bazagura amatike kare na 15 000 RWF ku bazagura amatike ku munsi w’igitaramo, muri VVIP ni 15 000 RWF ku bazagura amatike kare na 20 000 RWF ku bazagurira amatike ku muryango.

Muri iki gitaramo, uretse The Ben hari abandi bahanzi batandatu bazaririmbamo gusa EAP itangaza ko baratangazwa muri iyi minsi.

Comments

comments