AmakuruImyidagaduro

The Ben na Miss Pamella bagiye gukora ubukwe nyuma y’amezi 8 amwambitse impeta (Amafoto)

Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben na Miss Uwicyeza Pamella baba bagiye kurushinga nyuma y’amezi umunani, The Ben yambitse impeta Miss Pamella mu muhango wabereye mu birwa bya Maldives.

The Ben nyuma yo gutera intambwe nshya imuganisha ku kubana n’umukunzi we Uwicyeza Pamela nyuma y’uko yemeye kuzamubera umugore, amakuru aravuga ko ubu ikigezweho ari ubukwe ndetse no gusezerana biganisha ku kubana.

Amakuru arikuvugwa ni uko ubukwe bwa The Ben na Miss Pamella bwegereje, ndetse mu minsi ya vuba imihango yose ijyanye nabwo yamaze gutegurwa ndetse n’imiryango yabo ikaba yarateranye.

Miss Uwicyeza Pamella, umukunzi wa The Ben atuye mu Rwanda mu gihe The Ben we atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse amakuru avuga ko mu gihe cya vuba The Ben azaba ari mu mujyi wa Kigali mu kunoza ibijyanye n’ubukwe.

The Ben yasabye Uwicyeza kuzamubera umugore [ibimaze kumenyerwa nko gutera ivi] ku Cyumweru tariki 17 Ukwakira 2021, igikorwa cyabereye mu Birwa bya Maldives aho bombi bamaze iminsi baragiye kuruhukira.

Mu 2019, nibwo hatangiye kuvugwa inkuru z’urukundo hagati ya The Ben na Uwicyeza Pamella.

Inkuru y’urukundo rwa The Ben na Miss Pamella yatangiye guca amarenga ku wa 9 Mutarama 2020 ku isabukuru y’amavuko ya The Ben, ubwo Miss Pamella yashyiraga ifoto y’uyu muhanzi kuri Instagram, arangije ati “Uri umunyamutima mwiza, ugira urukundo, uri uwo kwizerwa ndetse umutima wawe ni munini kukurusha. Imana ihe umugisha undi mwaka wawe”.

Pamella yanyuzwe no kwambara impeta yambitswe na The Ben

Kuva ubwo hatangiye kuvugwa umubano wihariye hagati y’aba bombi, ariko bakanga kugira byinshi babivugaho.

Byatangiye gushimangirwa n’amafoto y’aba bombi, yakomeje gusakazwa ku mbuga nkoranyambaga umunsi ku wundi. Hari n’amakuru avuga ko bakunda gusohokana kenshi, kandi muri Kanama 2020 bigeze kujyana ku kiyaga cya Muhazi.

Mu Ugushyingo 2020, bombi bajyanye muri Tanzania bishimangirwa n’amashusho The Ben yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram.

Uwicyeza Pamella ubwo umukunzi we yizihizaga isabukuru y’imyaka 33 y’amavuko Kuwa 9 Mutarama 2021, yanditse kuri Instagram amugaragariza urukundo. Yifashishije indirimbo y’uyu muhanzi yitwa ‘Roho yanjye’ maze ayikurikizaho amagambo.

Yashyizeho agace gato k’iyi ndirimbo aho The Ben aba agira ati “Mpa ikiganza dusekane wowe wahize bose, nkubona mu marembo nkiyumanganya […]” ashyiraho andi magambo agira ati ‘N’umutima nk’uwawe, ukwiriye isi” n’akamenyetso k’umuntu wambaye ikamba ry’ubwami. Nyuma yagize ati “The Ben, ndi umufana.”

Kuwa 13 Mutarama umwaka wa 2021, nabwo Uwicyeza yongeye gushimangira urwo akunda The Ben akoresheje ifoto bafatanye umubiri ku wundi, yaje no guteza ururondogoro mu bakoresha imbuga nkoranyambaga.

Indi kuru bisa

Uburanga bw’umukunzi wa The Ben bwongeye kuvugisha abakorasha imbuga nkoranyambaga(Amafoto)

Inkuru dukesha Inyarwanda.com

Twitter
WhatsApp
FbMessenger