AmakuruImyidagaduro

The Ben na Charly & Nina bahataniye ibihembo bya All Africa Music Awards [AFRIMA]

Charly & Nina na The Ben  abahanzi b’abanyarwanda bari mu bahataniye ibihembo bya All Africa Music Awards [AFRIMA]  ibihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya gatandatu.

Ibi bihembo bizatangirwa muri Nigeria aho bisanzwe bitangirwa nubwo ababitegura batangiye gutekereza uko babijyana mu bihugu  binyuranye, hari amakuru avuga ko u Rwanda rwari rugiye kwakira itangwa ry’ibi bihembo uyu mwaka ariko bigapfa ku munota wanyuma.

Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 25 Kanama 2019 ni bwo hatangajwe urutonde rw’abahatanira ibi bihembo aha The Ben akaba ari guhatana n’abahanzi banyuranye mu cyiciro cya African Fans’ Favorite aho indirimbo ye “Fine Girl” iri mu zihatana.

The Ben ahatanye na Davido (Nigeria), Ferre Gola (RDC), GIMS & Maluma (RDC), Kuami Eugene (Ghana), Lbenj (Maroc), Magasco (Cameroon), Mohamed Ramadan (Misiri), Skiibii (Nigeria) na Diamond Platnumz.

Itsinda rya Charly na Nina rihatana mu matsinda akomeye. Aba bahanzikazi bo mu Rwanda bahatanye mu matsinda akomeye muri Afurika aho indirimbo yabo “Komeza unyirebere” iri mu zihatanira ibihembo mu cyiciro Best African Duo, Group or Band.

Charly na Nina  bahatanye na B2C Kampala Boyz (Uganda), Dream Boyz & Nelson Freitas (Angola), Jano Band (Ethiopia), Kika Troupe (Uganda), Mi Casa (Afurika y’Epfo), Sauti Sol (Kenya), Toofan (Togo) na Wasafi ya Diamond Platnumz.

Mu cyiciro cy’abagore bo muri Afurika y’Iburasirazuba naho nta Munyarwandakazi ugaragaramo kuko urutonde ruriho Vanessa Mdee, Irene Namatovu, Maua Sama, Mwanajuma Abdul Juma [Queen Darlene], Sheebah Karungi, Rosa Ree, Nikita Kering na Nandy.

Umuhanzikazi Neza ni we Munyarwanda wenyine wari warabashije gushyirwa muri ibi bihembo akanatsinda, ubwo mu 2017 yatwaraga igihembo cy’umuhanzi ugaragaza icyizere muri Afurika.

Ibi bihembo bya AFRIMA byatangiye gutegurwa mu mwaka wa 2014 kuva icyo gihe byaberaga muri Nigeria usibye umwaka wa 2018 byatangiwe muri Ghana,

The Ben ahatanye mu cyiciro kirimo abahanzi bakomeye muri Afurika
The Ben ahatanye n’abarimo Davido mu bihembo bya Afrima mu 2019
Charly na Nina bahatanye mu cyiciro cy’itsinda ryitwaye neza
Charly & Nina ni ubwa mbere bahataniye ibihembo bya Afrima
Twitter
WhatsApp
FbMessenger