AmakuruImyidagaduro

The Ben azahurira ku rubyiniro n’ibyamamare 17 byo muri Afurika i Dubai

Umuhanzi w’Umunyarwanda Mugisha Benjamin wamamaye mu muziki nka The Ben, yashyizwe ku rutonde rw’abahanzi 17 b’ibyamamare ku muabane wa Afurika,bazaririmba mu iserukiramuco ‘One Africa Music Fest’ rizabera mu Mujyi wa Dubai

Iri serukiramuco rizaba taliki 15 Ugushyingo 2019 mu nyubako ya Festival Arena muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Mu byamamare byo muri Afurika byatumiwe muri iri serukiramuco harimo:’ Wizkid, Davido, Burna Boy, Teni, Tekno, Tiwa Savage, 2 Baba Zlatan, Jah Prayzah, Akothee, Betty G, Lij Michael, Linah, Diamond Platinumz, Harmonize, Eddy Kenzo, Nandy, Nhatty Man, Soujila, The Ben, Vanessa Mdee na King Promise

The Ben uherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Vazi’ iri mu zikunzwe muri iki gihe niwe muhanzi umwe rukumbi w’Umunyarwanda waritumiwe mo.

The Ben aherutse gushinga ‘label’ yise ‘Rockhill Music. Mu bihe bitandukanye yagiye ashyira hanze indirimbo zikunzwe nka “Naremeye”, “Ndaje”, “I’m In Love” n’izindi nyinshi.

Iri serukiramuco ryaherukaga kubera mu Mujyi wa New York, ku wa 10 Kanama 2019 aho The Ben yaririmbye asangira urubyiniro n’abahanzi nka Wycleaf Jean, Cassanova, Kranium n’abandi.

Tariki ya 24 Kanama 2019, ryabereye mu Mujyi wa Londres mu Bwongereza. Ni kimwe mu bikorwa bitanu bitegurwa na One Africa Global, ni ku nshuro ya Gatanu rigiye kuba.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger