AmakuruImyidagaduro

The Ben agiye gutaramira mu Bubiligi

The Ben umwe mubahanzi nyarwanda bamaze kubaka izina muri muzika ku buryo bukomeye agiye gutaramira abanyarwanda n’inshuti zabo baba mu gihugu cy’u Bubiligi.

Uyu muhanzi muri iyi minsi uri kuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nawe agiye gutaramira i Brussels muri Birmingham Palace ku italiki ya 5 Ukwakira 2018. The Ben akaba aheruka mu Bubiligi mu myaka ibiri ishize dore ko aheruka kuhataramira  mu mwaka wa 2016.

Igihugu cy’u Bubiligi ni kimwe mu bihugu kiri ku mugabane w’Uburayi gikunze kuberamo ibitaramo byinshi by’abanyarwanda  cyane ko haba n’abanyarwanda benshi cyane ugereranyije n’ahandi.

Uretse The Ben twabibutsa ko na Meddy afite ibitaramo bibiri ‘Meddy UK Tour2018′  agiye gukorera mu Bwongereza muri uku kwezi turimo: Meddy agiye gukorera ibitaramo mu mijyi ibiri y’u Bwongereza  

The Ben agiye gukorera igitaramo mu bubiligi

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger