AmakuruImyidagaduroUbukungu

The Ben agiye gushyira ku isoko ubwoko bw’imyenda yahanze

Umuhanzi w’Umunyarwanda  Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben mu muziki, ari kwitegura gushyira ku isoko imyambaro yahanze y’ubwoko butandukanye yanditseho ‘Tiger B’ nk’izina azifashisha ry’ibicuruzwa bye.

Uyu muhanzi ubu ukorera umuziki we muri Leta zunze ubumwe za Amerika akunze akenshi kugaragaza iri zina ku mbugankoranyambaga n’ahandi hatandukanye, mu rwego rwo kurimenyekanisha hakiri kare mu bakunzi be.

Kuwa Gatanu taliki 15 Ugushyingo 2019, The Ben yaririmbye mu iserukiramuco rya ‘One Africa Music Fest’ ryabereye mu Mujyi wa Dubai mu Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, ryahuriyemo abahanzi 17 bagezweho ku mugabane w’Afurika.

Ni ukuvuga ko yahuriye ku rubyiniro n’ibindi byamamare birimo Wizkid, Davido, Burna Boy, Teni, Tekno, Tiwa Savage, 2 Baba Zlatan, Jah Prayzah, Akothee, Betty G, Lij Michael, Linah, Diamond Platinumz, Harmonize, Eddy Kenzo, Nandy, Nhatty Man, Soujila, Vanessa Mdee ndetse na King Promise.

The Ben yishimiye cyane kuba yaratoranyijwe muri aba bahanzi ndetse avuga ko ari urwego rwiza umuziki Nyarwanda umaze kugeraho. Uyu muhanzi yahise ateguza abakunzi be ko yitegura gushyira ku isoko imyambaro itandukanye yanditseho ‘Tiger B’ ndetse n’indi ishushanyijeho ‘Intare’ nk’izina amaze igihe yamamaza kenshi mu byo ashyira ku mbuga nkoranyambaga ndetse inshuti ze zamaze kurimenya.

Avuga ko ingofero zanditseho ‘Tiger B’, imipira ikozwe mu budodo n’indi ishushanyijeho Intare, iyanditseho ‘Gasabo Representing’, ‘+250 is my area code’, imipira y’amaboko magufi, amapantalo afite imishumi mu nda, ingofero z’ibara ry’umukara zishushanyijeho Intare n’ibindi bijya ku isoko mu minsi iri imbere.

Uyu muhanzi yavuze ko we n’ikipe ye bari gukora ibishoboka byose bafatanyije na kompanyi iri gutunganya iyi myambaro kugira ngo uyu mwaka wa 2019 uzarangire bamaze kwegereza abakiriya iyi myambaro imaze igihe itunganwa.

Imyambaro The Ben agiye gushyira ku isoko ibaye igikorwa cya kabiri akoze kimubyarira inyungu mu buryo butandukanye. Ni nyuma y’uko ashinze ‘Label’ ya Rockhill yasinyishijemo umuhanzi Shaffy ukunzwe mu ndirimbo nka “Sukuma” na “Akabanga”.

The Ben kandi aranitegura gusohora indirimbo yakoranye n’abahanzi batandukanye barimo na Otile Brown wo muri Kenya. Ni imwe mu mishinga iza isanganira indirimbo ze zikunzwe nka “Vazi”, “Ndaje”, “Naremeye” n’izindi.

Reba ” Vazi” ya The Ben

Twitter
WhatsApp
FbMessenger