AmakuruImyidagaduro

The Ben agiye gukorera igitaramo mu gihugu cy’abaturanyi

Mugisha Benjamin cyangwa se The Ben nyuma y’iminsi mike agarutse muri Afurika dore ko yari yarasubiye muri leta zunze ubumwe za Amerika, ubu agiye gukorera igitaramo muri Kenya mbere y’uko yerekeza mu Bubiligi aho afite igitaramo gikomeye agomba kwitabira agataramira abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batuye mu Bubiligi.

Iki ni igitaramo cyiswe ‘Rwanda Beauty Night’,  kizabera muri Kenya tariki ya 29 Nzeri 2018 kibere muri B Club iri mu mujyi wa Nairobi  ndetse na ba Chaly na Nina bakaba barigeze kuhataramira mu gitaramo nk’iki.

The Ben ukunzwe cyane mu Rwanda ndetse akaba anazwi hano mu karere, yagarutse muri Afurika aho yari aje kugirana ibiganiro  na kompanyi ikora ibinyobwa bya’ Belaire ‘ ndetse kugeza ubu akaba ari mu b’ibyamamare nka Diamond, Dj Khaled, Rick Ross mu kwamamaza iki kinyobwa.

Nyuma y’iki gitaramo agiye gukorera muri Kenya azahita yerekeza i Bruxelles ku mugabane w’iburayi aho azaba agiye gutaramira abazitabira igitaramo kizabera muri uyu mujyi tariki 5 Ukwakira 2018, biteganyijwe ko azahava ahita yerekeza muri Amerika dore ko yari amaze iminsi mu gihugu cya Nigeriya.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger