AmakuruImyidagaduro

The Ben agiye guhurira na Davido mu gitaramo kimwe

The Ben umwe mu bahanzi nyarwanda bamaze kubaka izina mu ruhando rwa muzika mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba ndetse no hanze yako, agiye gusoza umwaka wa 2018 ataramira muri Uganda mu gitaramo azahuriramo na Davido.

Uyu muhanzi abicishije kurubuga rwa Instagram yatangaje ko azataramira muri Uganda tariki 31 Ukuboza 2018 mu gitaramo kizabera i Kampala muri Hotel ya “The Pearl of Africa” The Ben ni nawe muhanzi uzaririmba muri iki gitaramo cyiswe ’30 Billion Concert’.

Iki gitaramo kiri mu ruhererekane rw’ibitaramo bya Davido yise ’30 Billion Concert’ ibitaramo yagiye akora byazengurutse Afurika  no hanze yayo mu Burayi na Amerika . Usibye The Ben, iki gitaramo cyatumiwemo n’abandi bahanzi barimo Sheebah Karungi, Beenie Gunter, Lydia Jazmine na Gravity Omutujju bose bo muri Uganda.

The Ben kuri ubu wibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ,iki gitaramo kije mbere yuko amurika album ye ya gatatu mu gitaramo kizabera i Nyamirambo muri Stade Regional muri Kamena 2019.

Davido ubwo aheruka mu Rwanda nabwo yari aje muri ibi bitaramo bye yise ’30 Billion Concert Tour’ cyangwa 30B Tour.

Kwinjira muri iki gitaramo kizaririmbamo cya Davido kizaririmbamo The Ben , kiri mu bitaramo bisoza umwaka wa 2018 muri Uganda bizaba ari amashilingi 50000 mu gihe imyanya y’icyubahiro bizaba ari 100 000 by’amashiringi ya Uganda. gusa ku bantu bazishyura mbere bazagabanyirizwa cyane ko imyanya isanzwe itike izaba igurishwa amashuringi 40000 mu gihe imyanya y’icyubahiro izaba igura 80000 by’amashiringi ya Uganda.

Igitaramo cya Davido , The Ben azitabira mu mujyi wa Kampala
The Ben

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger