AmakuruImyidagaduroUrukundo

Teta Sandra yagaragaje byeruye ko akundana na Weasel wo muri Good Lyfe

Inkuru z’urukundo rwa Teta Sandra na Weasel zari zimaze iminsi zivugwa mu binyamakuru bya Uganda ari naho uyu mukobwa w’Umunyarwakanzi asigaye atuye ariko bombi bakirinda kugira icyo babitangazaho.

Kuri ubungubu  Teta Sandra yifurije isabukuru nziza y’amavuko Weasel avuga ko acishwa bugufi no kuba amufite, Weasel na we mu kumushimira yanditse agira ati “urakoze rukundo rwanjye.” Undi nawe ati “Nawe rukundo.”

Teta abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yasutse amarangamutima ye kuri Weasel abinyujije mu butumwa burebure yanditse yifuriza uyu musore isabukuru nziza ,yerekanye ko akunda uyu muhanzi uri mu bakunzwe mu gihugu cya Uganda.

“Ntukabare imyaka, ha agaciro ubuzima ubayemo, uyu mwaka uzakubere uw’ikirenga kurenza uko wari uri, reka uzakubere uw’imigisha ituruka k’uwiteka. Uzakubere uw’ubutsinzi kurenza uko byigeze kandi uzakubere uwo gukundwa n’abantu bawe.”

Yasoje agira ati Weasel Manizo ugire isabukuru nziza, ncishwa bugufi no kuba ngufite mu buzima bwanjye.”

Mu bihe bitandukanye mu ntangiro z’uyu mwaka nibwo umubano wihariye wa Teta Sandra na Weasel watangiye kugaragara, akenshi bagasohokana ndetse Teta aherutse no kwitabira isabukuru y’amavuko ya Jose Chameleone uvukana n’uyu muhanzi.

Teta Sandra wabaye igisonga cya kabiri cya Miss wicyahoze ari  SFB 2011 ubu yabaye CBE , yamenyekanye cyane mu Rwanda mu bikorwa byo guregura ibitaramo bihuza imbaga birimo ibyahuzaga abantu bambaye imyenda itukura.

Inkuru y’urukundo rwa Teta na Weasel yatangiye kuvugwa muri Gashyantare 2019, ubwo ibinyamakuru byo muri Uganda byatangazaga ko bari mu rukundo ndetse ko Teta atwitiye Weasel.

Ubutumwa Sandra Teta yanditse kuri Instagram
Teta Sandra afite umubano wihariye na Weasel wo muri Good Lyfe ndetse byigeze kuvugwa ko atwite umwana we
Teta na Weasel mu munyenga w’urukundo

Twitter
WhatsApp
FbMessenger