AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Televiziyo yo mu Rwanda yerekanaga Premier league ubujurire bwayo bwateshejwe agaciro

Televiziyo yo mu Rwanda yitwa Victory TV yari yajuririye icyemezo cy’urukiko rwari rwayibujije kongera kwerekana amarushanwa yo ku mugabane w’iburayi, Urukiko rwatesheje agaciro ubujurire bwayo.

Urukiko rw’Ubujurire rwasabye ko hubahirizwa icyemezo cya mbere cyari cyategetse ubuyobozi bwa Victory TV guhagarika kwerekana mu buryo butemewe imikino y’icyiciro cya mbere cya shampiyona y’u Bwongereza ndetse n’imikino ya UEFA Champions League ku butaka bw’u Rwanda.

Nkuko babigaragaje mu itangazo bageneye abanyamakuru, Canal+ yavuze ko bo, UEFA na Premier League bizeye ko uburenganzira bwabo buzubahirizwa byimazeyo nyuma y’iki cyemezo cyafashwe.

Aba bafatanyibikorwa bizeye ko ubutabera bw’u Rwanda buzafatanye na RURA (Ikigo ngenzuramikorere) kugira ngo bakomeze bakurikirane ishyirwamubikorwa ry’icyi cyemezo bityo Victory TV ntikomeze kubangamira inyungu zabo mu Rwanda.

UEFA, Premier League na Canal + International bakiriye icyemezo cy’urukiko gihagarika Victory TV yari imaze igihe yerekana imikino yo ku mugabane w’Iburayi mu buryo butemewe.

Icyemezo cya mbere cyari cyatanzwe ku ya 16 Nyakanga 2021 ubu n’Urukiko rw’ubujurire rwa Kigali rwashimangiyw iki cyemezo kibuza “Victory TV Ltd” kwerekana amashusho ya Premier League na UEFA Champions League.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger