AmakuruImikino

Marines FC yahagaritse abakinnyi babiri bayo bivugwa ko Bari kuganira na Rayon Sports

Ikipe ya Marines FC  yitegura guhura na Rayon Sports mu mukino ubanza wa 1/8 cy’irangiza cy’igikombe cy’amahoro, yamaze guhagarika abakinnyi babiri bayo nyuma yo kugirana ibiganiro na Rayon Sports batabimenyesheje ubuyobozi bwayo.

Abakinnyi Marines yahagaritse ni myugariro Runanira Hamsa na rutahizamu Nyirinkindi Saleh.

Amakuru avuga ko ubwo Marines FC yari imaze gukina na Etincelles muri 1/16 cy’irangiza cy’igikombe cy’amahoro, Hamza na Saleh bagiye i Kigali kuganira na Rayon rwihishwa.

Amakuru y’ihagarikwa ry’aba basore bombi yemejwe n’umunyamabanga Mukuru wa Marines FC, Capt. Hakizimana Geoffrey, mu kiganiro yagiranye na Igihe dukesha iyi nkuru.

Yagize ati “Twarabagaritse. Nyuma y’umukino wa Etincelles bagiye kuvugana n’andi makipe tutazi batatubwiye, tubahagarika by’agateganyo.”

Marines FC iri kwitegura Rayon Sports mu mukino ubanza wa 1/8 uzaba kuri uyu wa Kane, tariki ya 13 Kamena 2019 kuri Stade Umuganda mu gihe uwo kwishyura uzaba ku Cyumweru.

Myugariro Runanira Hamza ari ku mpera z’amasezerano ye muri Marines mu gihe Nyirinkindi Saleh wageze muri iyi kipe y’i Rubavu mu mpeshyi y’umwaka ushize, ari intizanyo ya APR FC. Bombi ntibazakina imikino yo muri iki cyumweru.

Biteganyijwe ko Rayon Sports yerekeza i Rubavu ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu nyuma y’imyitozo dore ko iya mu gitondo yasubitswe kubera ibura ry’amavuta y’imodoka, abakinnyi bakabura uko bagera mu Nzove.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger