AmakuruImikino

Amagaju FC yamaze kubona umutoza mushya ukubutse mu kiciro cya kabiri

Ku munsi w’ejo ikipe y’Amagaju yatangaje Muhoza Jean Paul nk’umutoza wayo mukuru ugomba kuyifasha mu mwaka w’imikino utaha.

Jean Paul watozaga ikipe ya Pepeniere yo mu kiciro cya kabiri, yinjiye muri iyi kipe asimbura Umurundi Pablo Nduwimana wafashije iyi kipe kurangiza ku mwanya wa 14 muri shampiyona iheruka, no kugera muri 1/4 cy’irangiza mu irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro.

Mu nshingano uyu mutoza wasinye amasezerano y’umwaka umwe yahawe, harimo ko agomba gufasha ikipe y’Amagaju kwitwara neza muri shampiyona itaha, byibura akarangiza mu myanya 10 ya mbere. Ikindi umutoza Jean Paul yasabwe ni uko agomba kugeza Amagaju byibura muri 1/2 cy’irangiza cy’igikombe cy’Amahoro ndetse akanazamura impano z’abakiri bato babarizwa mu marerero y’Amagaju.

Mu rwego rwo kwitegura shampiyona itaha, Amagaju arateganya gutangira imyitozo mu cyumweru gitaha.

Umutoza Jean Paul ashyira umukono ku masezerano.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger