Amakuru ashushyeImyidagaduro

Team Unique yateguye igitaramo

Team unique, itsinda ry’urubyiruko, ryateguye igitaramo kizabera ku bwogero kizaba kirimo umuhanzi uturutse muri Kenya.

Si ubwa mbere iri tsinda ritegura igitaramo kizwi ku izina rya rock your body rigarutsweho cyane kuko no mu mpera z’umwaka washize wa 2016 iki gitaramo  cyabaye kikaza kwitabirwa n’abatari bake biganjemo urubyiruko.

Rock your body y’uyu mwaka izaba irimo udushya twinshi cyane ko izaba irimo abahanzi bakomeye hano mu Rwanda, amatsinda abyina,abakora ibijynaye no kumurika imideli ndetse n’umuhanzi uzaturuka muri Kenya uzwi ku izina rya 1 Rail.

Iki gitaramo giteganijwe ku itariki 05 Kanama 2017 muri Hilltop Hotel iherereye i Remera mu mujyi wa Kigali.

Abahanzi bo mu Rwanda bazaba barimo ni Gabiro Guitar na Babu Tight king  banafitanye indirimbo bise  ikofi bahuriyemo na Bulldog ndetse hazaba harimo umuhanzi witwa Benny Gash n’ababyinnyi nka Sons of bit , Phantoms, Bad trip na Guardians.

Hazaba harimo abakora ibijyanye n’imideli nka Foxy agency, Harmony na Kera fashion,  saa saba ubwogero [pool] buzaba bwafunguwe abitabiriye batangire koga naho  ndetse n’igitaramo nyirizina  kiri kuba kigeze  saa tanu z’ijoro, ndetse n’amatike ubu yarasohotse.

Babou Tight King azaba yaje gususurutsa abazitabira

Kwinjira muriki gitaramo ni amafaranga y’u Rwanda 3000 ugahabwa icyo kunywa ndetse ukabasha koga k’ubuntu, 5000 ugahabwa ibyo kunywa bibiri ukabasha koga ku buntu ndetse ukaba wemerewe kwicara mu myanya y’icyubahiro ndetse na 50.000 ku bantu  bane bakicazwa muri VVIP .

Akarusho kuriki gitaramo n’uko hari moto za Safe motos zizatwara abantu kubuntu aho baba bari hose muri Kigali ,icyo abantu bazifuza kugenda kurizi moto z’ubuntu basabwa kuba bafite Application ya Safe motos iboneka muri Playstore za telefoni zose.

Bamwe mu bahanzi bazaza muri icyo gitaramo

Gabiro Guitar azaba yakereye gususurutsa imbaga izitabira
Umuhanzi Benny Gash azaba yaje kuryohereza abazitabira

Abantu babukereye biteguye kwihera ijisho uko bizaba bimeze

Twitter
WhatsApp
FbMessenger