AmakuruImyidagaduro

Tattoo Oprah yishushanyije mu nsi y’ikibuno ikomeje kuvugisha benshi(Amafoto)

Umukinnyi wa Filime ukomeye cyane muri Tanzaniya Irene Uwoya wamamaye ku izina rya Oprah, yatunguye abakunzi be nyuma yo kwishushanya ku bibero Tattoo y’imbunda yo mu bwoko bwa Pistori bituma benshi bibaza icyo ishatse kuvuga.

Iyi Tattoo yashyizwe ku kibero inyuma mu nsi y’ikibuno gato, ikaba ari imwe mu bishushanyo bishya uyu mukinnyikazi wa filime yishushanyijeho ku mubiri nk’uko asanzwe amenyereweho kwishushanyaho cyane.

Oprah akunze kugaragara kenshi yishushanyijeho ibishushanyo bitandukanye bituma benshi mu bakunzi be bagira amatsiko yo kumenya icyo bishatse gusobanura, ariko we kugeza magingo aya ntarafata umwanya wo kubamenera ibanga ry’ubusobanuro bwabyo.

Nyuma yo kugaragaza ifoto iriho Tattoo y’imbunda nto yo mu bwoko bwa Pisitori, abakunzi be batangiye kwandika bamusaba ko yabasobanurira icyo ishatse kugaragaza bitewe naho ishushanyije ndetse n’uburyo igaragara ku mubiri.

Tattoo nshya ya Oprah yishushanyijeho imbunda

Hari abavuze ko hari ikintu kidasanzwe yaba ashaka kwereka umugabo we Dogo Janja bamaze iminsi batavuga rumwe kuburyo hari n’amakuru yemeza ko umubano wabo ushobora guseswa.

Ibitekerezo by’abakunzi be bahafi byungikanye ari urufaya kuko hari n’abavugaga ko uwamushushanyijeho yari ari mu nyungu yo kubona ibibero byiza by’iki cyamamare muri sinema ya Tanzania.

uyu mukinnyi wa filime akunze kwishushanyaho cyane

Oprah n’umugabo we Dogo Janja
Twitter
WhatsApp
FbMessenger