AmakuruAmakuru ashushyeUbukungu

Tap&Go isanzwe ikoreshwa mu gutega imodoka rusange igiye kongererwa indi mikoreshereze

Ikarita ya Tap&Go isanzwe imenyereweho mu kwifashishwa gutega imodoka rusange mu mujyi wa Kigali, hari gutekerezwa uburyo yazajya inifashishwa mu bindi bikorwa birimo kwishyura ibicuruzwa.

U Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu guca ikoreshwa ry’amafaranga yo mu ntoki aho ubu hari uburyo bwo kuba umuntu yakwishyura adatanze amafranga mu ntoki.

Bumwe mu bukomeje kwifashishwa na benshi ni ukwishyura hakoreshejwe uburyo bwa MoMo Pay bwashyizwemo imbaraga ubwo icyorezo cya COVID-19 cyari kimaze kugera mu Rwanda ubwo hirindwaga ko abantu bakomeza guhanahana amafaranga mu ntoki kuko ashobora kuba ikiraro cyo kwanduzanya iki cyorezo.

Nanone kandi hasanzwe hariho uburyo bwo kwifashisha amakarita azwi nka Visa Card ariko yo atarayobokwa na benshi.

Mu Mujyi wa Kigali ubu hari igice kimwe kimaze kubamo amateka mu kwishyura hakoreshejwe amafaranga yo mu ntoki. Icyo ntakindi ni ukwishyura ingendo mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange aho ubu hifashishwa ikarita ya Tap& Go yashyizweho n’ikigo cya AC Group.

Ubuyobozi bw’iki kigo butangaza ko hari gutekerezwa uburyo kwifashisha iriya karita ya Tap& Go byarenga ibyo kwishyura ingenzo zo mu modoka rusange ahubwo ikaba yanifashishwa mu kwishyura ibindi.

Umukozi wa AC Group ushinzwe ibikorwa, Johns Kizihira yagize ati “Mu minsi iri imbere aya makarita turashaka ko azakoreshwa mu bintu byinshi birenze gukoresha amabisi, uzashobora kuyikoresha kuri moto, unashobore kuyihahisha, muri serivise za banki.”

Avuga ko kugira ngo ibi bishoboke bisaba ko buri karita iba ihujwe n’irangamuntu ya nyirayo, ku buryo hakeneywe kumenya niba utunze iyo karita ari iye cyangwa ari iy’undi.

Anamara impungenge ababa bazifite ku mutekano w’amafaranga yabo bazajya bashyira kuri ariya makarita mu gihe baba bayitaye ko bataba babihombeyemo.

Ati “Ariya makarita agira inimero (Serial number) iba yanditse ku ikarita, ziriya nyuguti umunani za nyuma biba byiza iyo uzibitse, ku buryo iyo karita uyitaye cyangwa bayikwibye ushobora kugana umu- agent wa AC Group ukamuha iyo mibare bakaba bareba ko ari iyawe bakanayiguhindurira ku buryo amafaranga wari ufite kuri ya karita wataye bayagushyirira ku ikarita nshyashya bari buguhe.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger