Amakuru ashushye

Tanzaniya: Umuryango w’Abanyamurenge watwikiwe mu nzu

Impunzi z’abanyamurenge ziri mu nkambi ya Nyarugusu muri Tanzaniya zikomeje gutabaza kubera ubwicanyi buri kuzikorerwa zanatabaza abashinzwe umutekano muricyo gihugu  bakazima amatwi.

Nk’uko BBC dukesha iyi nkuru yabitangaje ngo aba banyamurenge bari kwicwa n’izindi mpunzi zituruka mu gihugu cya Congo babaziza ko ari abanyamurenge.

Patrick Ruranga umwe mu bahagarariye izo mpunzi yabwiye umunyamakuru wa BBC ko impungenge ari zose ndetse hari imwe mu miryango yatangiye kwicwa , abandi  ubwoba bukaba ari bwose kubera ko abashinzwe umutekano muri iyo nkambi ntacyo bavuga kuricyo kibazo. Ndetse uyu mugabo yavuganaga n’umunyamakuru mu gihe yari avuye gushyingura umwe mu miryango yari imaze kwicwa.

Ati” Twebwe abanyamurenge twahungiye hano muri Tanzaniya hari abamaze igihe kinini, hari n’abandi bamaze igihe gito bageze muri iki gihugu. Urwo rugo rwagize ibibazo bikanabaviramo kwicwa ni abantu bari bamaze amezi atatu cyangwa ane , uwo muryango wari urimo abana batandatu ndetse n’umugore n’umugabo mbese wari umuryango w’abantu umunani.”

“Ijoro ryo ku itariki 10 kanama 2017 , mu masaha ya saa sita baraje batwikira mu nzu uwo muryango wose. Harokotse abana batatu , abandi bantu batanu bagize uwo muryango barapfa.”

Yongeye ati ” Impamvu nyamukuru muri rusange n’uko turi abanyamurenge, natwe ntago dufite umutekano yaba abaje kera cyangwa abaje vuba twese dusangiye ikibazo kimwe ni abantu batuvangura mbese ni ivangura ry’amoko aho ababa bavuga ngo twebwe turi abanyarwanda ngo ntago batwemera ko turi abakongomani ngo kandi ntibashaka ko tubana nabo. Ababitubwira ni abandi bakongomani bo mu bwoko bw’ababembe nibo mbona batwanga bakavuga ko batadushaka, kandi iyi nkambi abantu barimo basaga hafi ibihumbi 100 ni ababembe gusa urumva ko rero kuri twe dukomerewe cyane.”

“Ngo ntibashaka ko abanyamurenge baba muri iyo nkambi  kandi twajya kubibwira leta ya hano bakatubwira ngo bazakomeza bagerageze baganirize aho bari kuduhiga ndetse banaturindire umutekano ariko wajya kureba ugasanga ari urwiyererutso kuko dukomeje guhohoterwa , uretse kwicwa hari n’ibindi dukorerwa bitari byiza , nta ruvugiro dufite kuko n’abayoboz ba hano bato bato ni ababembe.”

“Polisi baba bayibwira ko nta kibazo gihari kandi nayo ikavuga ngo irakomeza ibikurikirane ariko abantu bagapfa kandi leta iba yatwijeje kuturindira umutekano, hari n’igihe bamwe bakubitwa bagaterwa amabuye tugahamagara Polisi ikaba ariyo ihosha imvururu akenshi turara hanze ngo bataza kudutwikira mu mazu, gukubitwa byo tawarabimenyereye tumaze imyaka 10 muri iyi nkambi ariko nta na rimwe twigeze tugira umutekano usesuye.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger