AmakuruImyidagaduro

Tanzaniya: Ali Kiba yagize ibyago mu muryango we

Umuhanzi ukomeye muri Tanzaniya no Ali Kiba, ari mu gahinda gakomeye ko kubura Se umubyara witwa Saleh Kiba witabye Imana mu rukerera rwo kuri uyu wa kane azize uburwayi.

Bongo 5 dukesha iyi nkuru yanditse ko Se wa Ali Kiba yaguye mu bitaro bya Muhimbili mu Mujyi wa Dar es Salaam, aho yivurizaga.

Uyu mubyeyi wari ugeze mu za bukuru, ntabwo yakundaga kugaragara mu itangazamakuru nk’abandi babyeyi b’ibyamamare ndetse byatumye hari abavuga ko umuhungu we yamutereranye ariko Ali Kiba yabyamaganiye kure.

Ikiriyo kiri kubera mu rugo rwe Kariakoo, mu Mujyi wa Dar es Salaam.

Se wa Ali Kiba witabye Imana
Twitter
WhatsApp
FbMessenger