AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Tanzania: Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi CHADEMA ari guhigwa bukware

Polisi ya Tanzania yemeje ko yataye muri yombi umuyobozi w’ishyaka Chama cha Demokrasia na Maendeleo (Chadema) ritavuga rumwe n’ubutegetsi, Freeman Mbowe, akekwaho ibyaha birimo ubugambanyi bugamije gukora ibikorwa by’iterabwoba no kwica abayobozi bakomeye muri guverinoma.

Polisi yemeje ko imufite nyuma y’iminsi ibiri atawe muri yombi.

Mu itangazo ryasohotse kuri uyu wa Gatanu Umuvugizi wa Polisi, David Misime yavuze ko hari ibihuha bikomeje gukwirakwira ko Mbowe yafashwe azira gutegura inama zisaba ivugururwa ry’Itegeko nshinga, mu mujyi wa Mwanza.

Yakomeje ati “Mbowe yari azi neza ko ibyaha aregwa birimo gukorwaho iperereza kandi ko azasabwa na polisi kugera imbere y’amategeko umunsi iperereza ryarangiye. Twageze kuri urwo rwego rero.”

Kuri uy’ umunsi Umuyobozi wa Polisi ya Mwanza, Ramadhan Ng’anzi, yemeje ko bafunze Mbowe nyuma yo kumuhata ibibazo. Yavuze ko bamufashe ku wa 21 Nyakanga.

Yakomeje ati “Nyuma yo kumufata, Polisi ya Dar es Salaam na yo yatumenyesheje ko imukurikiranyeho ibindi byaha bikekwa ko yakozeyo, bityo tumujyana i Dar es Salaam aho akomeje guhatwa ibibazo.”

Yavuze ko Mbowe azasubizwa i Mwanza nyuma yo kubazwa, agakurikiranirwa hamwe na bagenzi be 15 bo muri Chadema.

Ntabwo hatangajwe uburyo ibyaha akekwaho byakozwe

Yanditwe na Didier Maladonna

Twitter
WhatsApp
FbMessenger