AmakuruIkoranabuhanga

Tanzania: Perezida Magufuli yirukanye abayobozi babiri bakomeye mu gihugu

Kuri uyu wa gatandatu, Perezida wa Tanzania Dr. John Pombe Magufuli yirukanye abayobozi babiri bakomeye mu gihugu, barimo Joseph Kakunda wari Minisitiri w’ubucuruzi na Charles Kichere wari umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro muri Tanzania.

Kichere uyu wari umaze imyaka ibiri ku buyobozi, yagizwe umunyamabanga mu by’imiyoborere mu gace kitwa Njombe, ibintu abenshi nko guhananurwa ku ntebe.

Itangazo ryaturutse mu biro by’umukuru w’igihugu, rivuga ko Kakunda agomba gusimburwa na Innocent Bashungwa, mu gihe Edwin Mhede agomba gusimbura bwana Kichere.

Innocent Bashungwa wagizwe Minisitiri w’ubucuruzi yari Minisitiri w’ubuhinzi wungirije, mu gihe Edwin Mhede we yari umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubucuruzi.

Kakunda yabaye Minisitiri wa gatatu w’ubucuruzi wirukanwe mu gihe cy’imyaka ibiri ishize.

Perezida Magufuli yirukanye aba bayobozi bombi, nyuma y’inama yatambutse Live kuri Televiziyo y’igihugu ihuje imiryango y’abashoramari n’abayobozi mu by’imisoro.

Muri iyi nama, ikigo cy’imisoro n’amahoro muri Tanzania cyashinjwe n’abacuruzi gushyiraho amananiza mu bijyanye n’imisoro, akaba ari byo bituma gutanga imisoro bidindira mu gihugu.

Perezida Magufuli yijeje aba bacuruzi bari baturutse mu bice bitandukanye bya Tanzania, ko agiye gukurikirana mu maguru mashya iki kibazo cyamunze ishoramari n’izamuka ry’ubukungu muri rusange.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger