AmakuruInkuru z'amahanga

Tanzania: Freeman Mbowe uheruka gutabwa muri yombi arashinjwa ibyaha bikomeye

Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu gihugu cya Tanzania, Bwana Freeman Mbowe nyuma y’uko atawe muri yombi ariko ntihahite hamenyekana icyatumye afungwa, kuri ubu uyu mugabo arashinjwa ibyaha by’iterabwoba.

Freeman Mbowe amaze iminsi atawe muri yombi na polisi ya Tanzania, aho yamufatanye n’abandi bantu 11 ubwo bari muri Hotel mu mujyi wa Mwanza bagiye gukora inama y’ishaka rya CHADEMA ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Samia Suluhu Hassan uheruka kujya ku butegetsi asimbuye nyakwigenedera Bwana John Pombe Magufuli witabye Imana azize umutima.

Nkuko byatangajwe n’umuyobozi wa polisi mu mujyi wa Dar es Salaam witwa Jumanne Muliro, yavuze ko Bwana Freeman ashinjwa ibyaha bijyanye n’iterabwoba bishobora kuba byashyira igihugu mu kangaratete gakomeye cyane, ibyo byaha Freeman aregwa birimo gucura umugambi wo gukora ibikorwa by’iterabwoba no kwica abategetsi bo muri guverinoma.

Nubwo yatawe muri yombi ariko gufungwa kwe kwakomeje kwamaganwa henshi mu gihugu ndetse no mu mahanga, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu nka Amnesty International nayo yanditse isaba ko Freeman yarekurwa kuko yafunzwe mu buryo budakurikije amategeko nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga.

Mu butumwa ishyaka rya CHADEMA ryanyujije ku rubuga rwa twitter, bemeje amakuru avuga ko umuyobozi akurikiranyweho ibyaha bijyanye n’iterabwoba.

Mu mategeko ya Tanzania, uregwa ibyaha bijyanye n’iterabwoba ntashobora kuba afunguwe by’agateganyo niyo yaba atanze ingwate, ubwo nukuvuga ko uyu munyapolitiki Freeman Mbowe agiye gukomeza gufungwa kugeza igihe azaburanira.

Yanditswe na Hirwa Junior

Twitter
WhatsApp
FbMessenger