Amakuru ashushye

Tania wigeze kohereza Sandrine Isheja n’abagenzi be mu muriro utazima ari mu irushanwa rikomeye muri Afurika

Mutoni Tania Muvunyi wari mu bashakaga guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2018 ahagarariye u Rwanda mu irushanwa na Miss Fashion Week riri guhuza ibihugu bitandukanye muri Afurika.

Uyu mukobwa yamenyekanye cyane ubwo habaga irushanwa rya Miss Rwanda 2018 ryegukanwe na Iradukunda Liliane , uyu mukobwa yatutse abari bagize akanama nkemurampaka ndetse anababwira ko bazajya mu muriro utazima bitewe na ruswa yabonaga ibaranga mu bukemurampaka bwabo, icyakora uyu Tania na we yaje kwitekerezaho asanga Atari gukoresha amagambo akomeye kuri ubwo buryo asaba imbabazi.

Muvunyi Tania ari guhatana mu irushanwa ry’abanyamideli ryitwa Miss Fashion Week Africa aho ahagarariye u Rwanda, akaba ahanganye n’abandi banyamideli baturutse mu bihugu bitandukanye by’Afurika.

Muri iri rushanwa abahatana bari gutorwa binyuze ku mbuga nkoranyamba z’iri rushanwa gutora bikazarangira kuwa 30 Mata 2018. Abatorwa bagabanyijemo ibice bitanu bitandukanye ni ukuvuga Afurika y’Uburasirazuba, Uburengerazuba, Amajyaruguru, Amajyepfo na Afurika yo Hagati. Aba bose rero hazajya havamo umwe muri buri cyiciro ,maze ahagararire akarere akomokamo, Tania ari mu bahagarariye u Rwanda muri Afurika y’uburasirazuba.

Iri rushanwa rifite byinshi rivuze ku bakora umwuga wo kwerekana imideli kuko abazahiga abandi bazajya bazahita babona itike yo kwitabira amarushanwa ya Miss Fashion Week azabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho bazarushanwa n’abazaba baturutse mu bindi bihugu bigize Isi.

Inyungu zirimo ni uko abazaba baserukiye uturere twa Afurika bazahabwa amadorali y’Amerika igihumbi [$1000]banagaragare mu birori bya New York fashion Week nkuko twabigarutseho haruguru ndetse uwo amahirwe yasekera akanarambagizwa n’ibigo bikomeye akaba yabyamamariza.

Tania Muvunyi

Byagenze gute kugirango yibasire abari bagize akanama nkemurampaka muri Miss Rwanda 2018 ?

Uyu  ni umwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda ya 2018, yiyamamarije mu mujyi wa Kigali, Uyu mukobwa rero yaje imbere y’abagize akanamankemurampaka ubona afite igihunga n’ubwoba bwinshi , aha Sandrine Isheja Butera  uyobora akanamankemurampaka muri aya marushanwa yamusabye kenshi ko yagabanya ubwoba agasubiza ibibazo abazwa ariko uyu mwali we akavuga ko nta bwoba afite.

Muvunyi Umutoni Tania w’imyaka 19 upima metero 1.85 n’ibiro 65, yabajijwe indyo nyarwanda yatekera umuntu w’ umunyamahanga maze avuga ko yamutekera imvange igizwe n’ibirayi , igitoki n’ ibishyimbo…… bakomeje bamubaza ibibazo bitandukanye.

Uyu mukobwa yakomeje kubazwa akagerageza gusubiza hanyuma abagize akanama nkemurampaka bose bamuha YES nk’ikimenyetso cy’uko yasubije neza ibibazo yabazwaga , nkuko bisanzwe bigenda rero abakobwa bose bamaze gutambuka ndetse bamaze no kubazwa ibibazo bitandukanye,  Rwabigwi Gilbert, Sandrine Isheja Butera na Higiro Jea Pierre bagize akanamankemurampaka bagiye mu mwiherero maze bagaruka batangaza abakobwa 7 bazahagararira Umujyi wa Kigali ariko uyu Tania Umutoni we ntabwo yakomeje kandi nyamara bari bamuhaye Yes .

Nyuma yo kuvamo rero uyu Tania yananiwe kubika amarangamutima ye dore ko kwihangana byamunaniye maze abicishije ku mbuga nkoranyambaga yibasira aba bagize akanama nkemurampaka ndetse ntiyanatinya kubacira urubanza maze abohereza mu muriro utazima utinywa na benshi batuye kuri iy’Isi. Yewe yanabashinje Ruswa muri ibi bikorwa.

Tania yagize ati: “Mwese abagize akanama nkemurampaka (R.J/Rwabigwi Gilbert, S.I.B/Sandrine Isheja Butera na Dr.N /Higiro Jea Pierre) ntabwo muzigera mwinjira mu miryango y’ijuru ahubwo mwese muzapfira mu muriro utazima kuko mwuzuranye ruswa mu mitwe yanyu.”

Ubutumwa yakoresheje
Abari bagize akanama nkemurampaka
Twitter
WhatsApp
FbMessenger