AmakuruImyidagaduroUrukundo

Tanasha yasubije umufana wamusabye kugira Diamond inama zo gufasha se

Umunyakenyakazi Tanasha Donna Oketch uri hafi gushyingiranwa n’umuhanzi Diamond Platnumz yasubije umukunzi we wo kuri Instagram wamusabye kugira Diamond Platnumz bakundana inama yo gufasha se utagira aho arambika umusaya.

Uyu mufana wa Tanasha yamusabye izi nama agendeye ku modoka nshya yo mubwoko bwa

‘BMW 320i’ uyu mukobwa asigaye agendamo bivugwa ko yayiguriwe na Diamond mu gihe se umubyara yirirwa atakamba atagira n’icyo gushyira mu nda gihagije.

Abanyujije kuri Instagram, umufana wa Tanasha yamubajije ikibazo cy’uburyo umukunzi we Diamond Platnumz yamuguriye inzu n’imodoka bihenze kandi se asigaye ahora amutakambira amwaka ubufasha ibyo akabirenza amatwi.

Uyu mufana yagize ati ” Mana yanjye, Tanasha, Diamond yakoze iki gikorwa! iyi niyo mpamvu mukunda cyane, mu gihe ari mu rukundo, kugurira umukunzi we ibintu by’agaciro nk’imodoka cyangwa inzu ntabwo ari ibintu by’igitangaza cyane,…”.

Yakomeje agira inama Tanasha yo kuzabwira Diamond akazafasha na se wirirwa asembera atagira aho aba akaba yamwubakira inzu y’amasaziro. Gusa ku ruhande rwa Tanasha yahise asubiza uyu mufana amubwira ko ibyo atunze yabyiguriye.

Tanasha yabwiye uyu mufana we ko ibyo atunze birimo inzu n’imodoka byose yabyiguriye n’ubwo benshi bavuga ko yabihawe na Diamond, mu gisubizo yatanze ntiyigeze agaragaza niba nawe abona akarengane umubyeyi wa Diamond afite ko kugira umwana utunze akayabo ariko ntacyo yakwihera.

Yamusubije agira ati “Diamond ntabwo yigeze angurira iyi modoka, ni njyewe ubwanjye wayiguriye”.

Umuhanzi Diamond Platnumz usanzwe afite abana batatu yabyaranye n’abagore babiri batandukanye, yatangaje ko ku wa 14 Gashyantare 2019, aribwo azashyingiranwa na Tanasha, umukobwa arata ubwiza n’uburanga.

Diamond aritegura kurushinga na Tanasha Oketch
Twitter
WhatsApp
FbMessenger