AmakuruImyidagaduroUbukungu

Tanasha yahishuye uko yamenyanye na Diamond Platnumz

Umunyakenyakazi Tanasha Donna witegura kurushinga n’umuhanzi wo muri Tanzania Diamond Platnumz, yahishuriye abakunzi be uburyo yamenyanye na Diamond umaze kwigarurira imitima ya benshi mu ruhando rwa muzika.

Mu kiganiro yagiranye n’abafana be kuri Instagram, Tanasha yabajijwe iki kibazo. Ni gute wahuye na Diamond? Mu gusubiza uyu mufana we, Yagize ati “Twahuye mu myaka ibiri ishize turi muri Club ariko ntabwo twavuganaga kugeza mu mpera z’umwaka ushize”.

Undi mufana yifuje kumenya icyaba cyaramuteye kumva yiyumvamo Diamond ku buryo byagera n’aho babana.

Yasubije agira ati “Ni umuntu utuje, umunyakuri, arakora cyane, agira urukundo kandi azi kwita ku mukunzi we, yego byose bimurimo Diamond Platnumz”.

Ubwo Diamond yitabiraga igitaramo serukiramuco ‘Wasafi Festival’ cyabaye ku itariki ya 24 Ukuboza 2018, i Embu, yemeje ko Tanasha afite ubwiza buhebuje, by’umwihariko ko amenya ibyifuzo bye mu buriri.

Yagize ati “Tanasha ni mwiza, ni umunyakenya, afite uburanga kandi yumva ibyifuzo byanjye mu buriri, hari ikintu kidasanzwe kuri we”.

Urukundo hagati ya Diamond na Tanasha rwatangiye kumenyekana mu mwaka ushize, ari nabwo Diamond yanatangaje ko ariwe ateganya kugira umugore uzasimbura Zari Hassan batandukanye.

Diamond yari yatangaje ko ubukwe bwe n’uyu mukobwa buzaba ku munsi wahariwe abakundana, ku wa 14 Gashyantare 2019, bukaba iminsi ine ariko nyuma yaje gutangaza ko bwigijwe inyuma.

Ibi byateye urujijo benshi bavuga ko uru rukundo rwabo rushobora kuba rutariho ahubwo ko ari uburyo Diamond yifashishije kugira yamamaze ibitaramo bye yagombaga gukorera muri Kenya.

Mu mpera z’icyumweru gishize Diamond yakomeje kugaragaza ko afitiye urukundo Tanasha aho mu mpera z’icyumweru gishize yamujyanye kumwereka nyirabukwe, Sandrah amwereka n’abandi bo mu muryango barimo mushiki we, Esma n’abandi bagize umuryango.

Tanasha yavuze ko yahuriye na Diamond muri Club
Twitter
WhatsApp
FbMessenger