AmakuruImyidagaduro

Tanasha yahakanye gushyira ku ka rubanda videwo ya Zari akora igikorwa cy’urukozasoni

Tanasha Donna, umukunzi w’umuhanzi Diamond Platnumz, yahakanye kugira uruhare mu ishyirwa ku ka rubanda ry’amashusho agaragaza Zari Hassan wahoze akundana n’umukunzi we akora igikorwa cy’urukozasoni.

Ni nyuma yo gushyirwa mu majwi ashinjwa kwiba Account ya Instagram y’uwitwa Mambi Kimambi yashyizweho ariya mashusho ya Zari nyuma akaza gusibwa.

Mange uyu ni Umunyamunyamideli ukomeye mu gihugu cya Tanzania, akaba na we adacana uwaka na Zari. Ni kenshi Mange yakunze kugaragaza ko Zari umukecuru ubeshya imyaka ye.

Agerageza kwisobanura ku byamuvuzweho, Tanasha Donna kuri ubu bivugwa ko atwite yavuze ko ibyo ashinjwa gukorera Zari nta shingiro bifite.

Tanasha usanzwe ari umunyamakuru yagize ati” Nanone amahomvu y’uko nibye account y’abandi yongeye kwaduka? Abantu barakabya ndakurahiye. Sinshobora no guhindura umwirondoro wanjye none ngo nibye account yose. Umwuka mubi bari gutekereza mu mitwe yabo nta shingiro ufite. Ita ku muryango wawe.”

Tanasha yatangaje ibi nyuma y’icyumweru kimwe Zari na Diamond bafitanye abana babiri bateranye amagambo, nyuma y’uko Diamond ashyize hanze amwe mu mabanga ye n’uriya mugore ukomoka muri Uganda.

Diamond yashyize ku karubanda Zari amushinja kumuca inyuma we na Peter Okoye wahoze muri P-Square, gusa nyamugore na Peter bahakana ibi birego bavuga ko ari amahomvu adafite ishingiro.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger