AmakuruImyidagaduro

Tanasha inama yagiriwe zaba zisohoye? Diamond aravugwaho kuba yarateye inda undi mukobwa

Abakunzi ba Tanasha Donna batandukanye bo hirya no hino batangiye kugaragaza ko bafitiye impuhwe uyu mukobwa uherutse kubyarana n’umuhanzi Diamond Platnumz amwizerza urukundo rw’akadasahoka bikaba birangiye amugize nk’uko yagize Zari Hassan na Hamisa Mobeto.

Ibi byavuzwe nyuma y’uko umuhanzikazi wo muri Tanzania, Irene Godfrey ‘Lyyn’ ashyize amashusho hanze agaragaza ko atwite, byahise bivugwa ko inda ari iya Diamond ndetse ko ibi bibaye ari mu rukundo na Tanasha ari kimwe n’ibyabaye igihe yari mu rukundo na Zari.

Mu minsi yashize ni bwo uyu mukobwa yashyize amashusho kuri Instagram agaragaza ko atwite, abantu bahise bavuga ko nta gushidikanya iyo nda ari iya Diamond bigeze kuvugwa mu rukundo.

Nk’uko umwe mu nshuti za hafi za Lyyn yabibwiye Global Publishers dukesha iyi nkuru, yavuze ko inda ya Lyyn ari iya Diamond.

Yagize atiz“inda ya Lyyn ni iya Diamond, ni nayo mpamvu igihe Diamond yajyaga gukorera igitaramo Dubai uyu mukobwa yavuzweyo ni uko hari ikintu kiri hagati yabo.”

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko ubwo bageragezaga kuvugisha Lyyn kuri iyi nkuru yabitabye maze yumvishe ko ari byo araseka cyane, yabasabye ko babanza kumureka agaseka bakamuvugisha nyuma, gusa nyuma ntiyongeye kwitaba telefoni.

Ibi birimo kuvugwa abantu bahise batangira kugirira impuhwe Tanansha ariko banamwibutsa ko bamuburiye mbere, babisanishaga n’ibyo umuherwekazi w’umugande, Zari wamubyariye abana babiri yigeze kunyuramo ubwo bari mu rukundo ariko Diamond akaza gutera inda Hamisa Mobeto.

Ibi birimo kuvugwa mu gihe Diamond yijeje Tanasha ko ari we mukunzi we wenyine ndetse ko ari na we bazabana, gusa mu minsi ishize uyu mugore aherutse kubwira abantu ko bakwiye kureka kwirirwa bamubwira ibyo Diamond yirirwamo kuko adatewe ubwoba na byo kuko afite ubuzima bwe abayeho kandi yishimiye.

Abantu batangiye kuvuga ko Tanasha yaba agiye kubona nk’ibyabaye kuri Zari Hassan
Umuhanzi Irene Godfrey ‘Lyyn’ uri kuvugwaho kuba atwite inda ya Diamond
Twitter
WhatsApp
FbMessenger